“Mudutabare, dusigaje amasaha make gusa tugapfa” Komanda wa Ukraine utabaza
Umu-komanda w’abasirikare ba Ukraine barwanira mu mazi mu mujyi wa Mariupol yohereje ubutumwa bwa video bwo gutabaza kuri uyu wa gatatu mu gitondo avuga ko ingabo ze zisigaje amasaha yo kubaho make gusa.
Muri iyo video yohereje kuri BBC n’ibindi binyamakuru, Major Serhiy Volyna aravuga ko ingabo ze zitazamanika amaboko, ariko asaba ko amahanga atabara abasirikare be bagera kuri 500 bakomeretse n’amagana y’abagore n’abana avuga ko bihishe hamwe na bo mu kigo cy’uruganda rw’ibyuma muri uwo mujyi.
Komanda Major Serhiy Volyna Yagize ati:”Ubu nibwo butumwa twohereje isi, bushobora kuba ari bwo bwa nyuma burundu. Birashoboka ko dusigaranye iminsi mike cyangwa amasaha nayo make”.
Yakomeje agira ati:”Turasaba isi kudufasha. Tubasaba kureba uko badukura hano bakatujyana mu kindi gihugu.”
Azovstal, uruganda rw’ibyuma runini cyane ruri ku buso bungana na hegitari 1.000, niryo vubiro rya nyuma ry’ukwihagararaho kw’abanya-Ukraine muri Mariupol.
Major Volyna ayobora regiment ya Azov ati: “Ingabo z’umwanzi ziruta izacu inshuro mirongo, zirakomeye mu kirere, mu bisasu no ku ntwaro, bafite ingabo nyinshi zo ku butaka, n’ibimashini byo kurwana ndetse n’imodoka z’imitamenwa”.
Major Volyna yirinze kuvuga umubare w’ingabo za Ukraine zigisigaye mu kigo cy’urwo ruganda ariko yavuze ko n’ubu bagifise “akanyabugabo ko kurwana”. Ariko ko abakomeretse bamerewe “nabi cyane”. Ati:” abakomeretse bari mu nzu yo munsi, aho niho bariho baraborera,”
Umujyi wa Mariupol wakomeje kuba intego y’Uburusiya kuva ingabo zabwo zitera Ukraine mu kwezi kwa kabiri. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko abantu bagea ku bihumbi 20 bashobora kuba barishwe muri Mariupol mu bitero by’amabombe by’Uburusiya kuri uwo mujyi, abandi batazwi umubare nabo bakaba barajyanywe ku butaka bw’Uburusiya.
Comments are closed.