Musanze: Meya arashinjwa kurengera mudugudu ushinjwa kurandura imyaka y’abaturage.

5,284
Kwibuka30
Amajyaruguru: Guverineri na Gitifu w'Umurenge bagiye gukorera mu nyubako  imwe - Kigali Today

Abaturage bo mu murenge wa Muhoza, mu mudugudu wa Muhe barashinja umuyobozi w’Akarere kurengera mudugudu witwa Delphine uherutse kwirara mu nsina z’abaturage arazirandura.

Abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, barashinja Umukuru w’Umudugudu wa Muhe witwa Murekatete Delphine, kubarandurira imyaka mu mirima no guca amande y’umurengera ba nyiri amaduka banga kumuha amafaranga.

Amakuru dukesha Igihe.com nayo ikesha Flash Fm, ivuga abaturage ko batewe impungenge n’imikorere y’uyu Muyobozi w’Umudugudu wa Muhe.

Uretse kubaka ruswa bakanga kuyitanga akabafungira amaduka, aba baturage banamushinja kubarandurira imyaka mu mirima mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kwibuka30

Uwitwa Turikumwe Emmanuel yagize ati “Araza azanye n’umugabo witwa Kariyopi ati ’nyereka gitansi wishyuriyeho, nyimweretse ngo wishyuye make, ibihumbi 10 Frw ntabwo byari bikwiye, byari ibihumbi 100 Frw’. Bambwira ko tugomba kugenda kumvikana na we tukabirangiza bo batabishobora, nje arambwira ngo mvuye kumurega hejuru.”

Mukeshimana Providence we yemeza ko Murekatete yamuranduriye imyaka mu murima ikajyanwa n’abahinzi b’ibirayi bari baje mu Mujyi wa Musanze kuranguza.

Ati “Yaranduye ibishyimbo n’ibiti baritundira barijyanira, ngo nari kuba naramugezeho ndamubwira nti ese ko natanze amafaranga nkayaha nyir’ubutaka nari kukurebamo ibiki?”

Meya w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, we yahakanye aya makuru avuga ko Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Muhe azizwa ko aba ari kuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Ati “Ntabwo ashyiraho ingufuri wenyine kuko akorana n’akagari n’umurenge kandi haba hariho impapuro ziba zarakozwe hanyuma umuyobozi w’umurenge agashyiraho kashe. Ahubwo ababivuga babiterwa n’uko baba babona ari kuzuza inshingano ze kuko nk’umuyobozi w’umudugudu. Iyo hagize ikibazo kibaho aho hantu ni we ubibazwa wa mbere.”

Yashimangiye ko uyu muyobozi w’umudugudu atajya arandura imyaka y’abaturage mu mirima ndetse ko n’uwo yabikoreye yari yahinze mu Mudugudu ayobora ayikuramo kuko uri mu mujyi kandi bikaba bitemewe kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.