Musanze: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze abagizi ba nabi bataramenyekana bamutemeye ibigori n’insina.

8,627
Musanze: Uwarokotse Jenoside yatemewe...
Ibigori n;insina byangijwe mu itongo yasigiwe n’umuryango we wazize Genocide

Umugabo witwa Nzeyimana Jacques wo mu mudugudu wa Giramahoro mu kagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yasanze abantu bataramenyekana batemye insina ze barandura n’ibigori bihinze ku itongo iwabo bamusigiye nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu Nzeyimana yabyutse asanga aba bagizi ba nabi bamutemeye insina n’ibigori bye ibindi birarandurwa mu itongo yasigiwe n’abagize umuryango we bazize Jenoside riherereye mu mudugudu wa Rugeshi.

Mu kiganiro umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze witwa Pierre Rwasibo yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru,yavuze ko yamenyeshejwe ko Nzeyimana yaranduriwe imyaka nawe ahita abimenyesha Polisi.

Yagize ati “Batemye insina barandura ibigori.Ubu umpamagaye nari maze kubwira Polisi ubu yahageze.

Uyu Nzeyimana Jacques n’umugabo wubatse warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Muri iki cyumweru cyo twibuka kunshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,ibirego bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenocide bikomeje kwiyongera ndetse hirya no hino Abacitse ku icumu bakomeje kwibasirwa.

Uyu muyobozi wa IBUKA yasabye abaturage kureka umutima mubi ahubwo bakaba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka byahuriranye n’uko abantu bari mu ngo zabo birinda covid-19.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rumaze kwakira ibirego bisaga 40 by’abakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi,abakoresha amagambo mabi bagamije gukomeretsa abarokotse no kubatera ubwoba,abarimbuye imyaka,bakanatema amatungo y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi.

ibi bikorwa byagaragaye ni nko mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe, aho Uwamahoro Marthe warokotse jenoside, habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, abagizi ba nabi bamutemeye insina.

Na ho Mu Murenge wa Nyarusange Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent yaranduriwe amateke n’imyumbati.

Nyiramporampoze Chantal wo mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango nawe abagizi ba nabi bamwangirije imyaka ye igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza imyumbati na Soya.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,yangirijwe imyaka ye yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.




Leave A Reply

Your email address will not be published.