“Nta wundi mucunguzi Congo itegereje usibye umugabo wanjye” Umugore wa Kabila

6,821
Kwibuka30

Mu butumwa yageneye imbaga nyamwinshi y’Abanyekongo, muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, umugore w’uwahoze ayobora Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Marie Olive Lembe yatangaje ko iki Gihugu kiri mu makuba akomeye kandi ko hakenewe umucunguzi kandi akaba ntawundi  utari Joseph Kabila Kabange umugabo we.

Uyu mugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Marie Olive Lembe Kabila, yatangaje ko umugabo we yari yarerekanye ubudasa mu mirimo yo kuyobora Congo igihe yari k’ubutegetsi, agaragaza kandi ko afite ubushobozi bwo kugarura iki gihuhgu mu murongo nyawo uboneye kandi ubereye igihugu cy’igihangange nka Congo.

Kwibuka30

Yongeye ho ati “njye mbona Joseph Kabila Kabange nk’umucunguzi w’igihugu cyacu, kuko n’ubwo mu gihe cye yari afite abamurwanya benshi yagerageje gufasha Congo k’urugero rutigeze rubaho, “. Akomeza avuga ati “mboneyeho kubasaba gushishoza mu matora twimirije imbere mu mwaka utaha”.

Uyu mugore yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko yiteguye ko umwanya w’umukuru w’igihugu muri 2023 uzegukanwa n’umugabo we nk’umucunguzi wa DRC.

(Src: Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.