Nyagatare: Batatu binjizaga ibiyobyabwenge mu Gihugu batawe muri yombi

7,587
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe abantu batatu bari bafite urumogi ibiro 13 na Litiro 80 za kanyanga, babitwaye kuri moto babivanye mu gihugu cya Uganda bakoresheje inzira zitemewe.

Kwibuka30

Ibi byabaye  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe,mu Murenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare.

Abafashwe ni Kwizera Bosco w’imyaka 23, Kaburame w’imyaka Jacques w’imyaka 25, na Hakizimana Elissa w’imyaka 15

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko aba bose bafashwe kubera umuturage wahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu batwaye ibiyobyabwenge kuri moto.

Yagize ati “ Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ishyira bariyeri mu muhanda ihagarika moto ifite nomero RD 263Y nibwo uwari uyitwaye yahise yiruka, hasigara uyu Hakizimana wahise afatwa  barebye ibyo batwaye kuri iyo moto  basanga ni urumogi ibiro 3 na Kanyanga Litiro 80”.

SP Twizeyimana avuga ko Hakizimana akimara gufatwa yabwiye abapolisi ko ibyo biyobyabwenge yari abishyiriye abagabo babiri  Kwizera na Kaburame  batuye Ryabega, yahise ajya kwereka  Abapolsi aho abo bagabo batuye,  bahageze basatse inzu batuyemo basanga bafite urumogi ibiro 10, nabo bahise bafatwa.

SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu wabikuramo uretse gufatwa ugahanishwa ibihano bikomeye harimo ni igifungo kirekire muri gereza.

Yashimiye abaturage bose batanga amakuru abasaba gukomeza gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.
Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare kugirango hakurikizwe amategeko.


Comments are closed.