Nyagatare: Umukozi wo kwa muganga akurikiranyweho gutanga ibyangombwa bihimbano bya Covid-19

7,549
Kwibuka30

Polisi ikorera   mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye n’izindi nzego yafashe Renzaho Jean Bosco w’imyaka 35 ukekwaho kugurisha ibisubizo bya Covid-19.

Kwibuka30

Uyu mukozi yari ashinzwe   gupima ibizamini mu kigo nderabuzima   cya Matimba, akaba ngo yashutse abantu batatu ko yabapimye kandi ntacyo yakoze.

Byabereye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagali ka Matimba tariki ya 20 Gashyantare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mukozi yafashwe kubera abantu 3 yari amaze guha ibisubizo bya COVID-19 atabapimye akabaca amafaranga y’u Rwanda  ibihumbi bitanu (5,000Rwf) nabo bagahita babimenyesha Polisi.

SP Twizeyimana yagize ati” Hari abantu batatu bari batashye ubukwe mu Murenge wa Matimba kuko amabwiriza  avuga ko umuntu ugiye gutaha ubukwe agomba kuba afite igisubizo cy’uko nta bwandu bwa  Covid-19 afite byatumye aba bantu bajya ku kigo nderabuzima  cya Matimba  ngo bipimishe Covid-19. Renzaho yari ashinzwe  gupima ibizamini yahise abaha icyamgombwa kigaragaza ko ari bazima   atabapimye anabaca amafaranga ibihumbi bitanu.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko bakimara guhabwa ibisubizo byanditse kandi batapimwe bahize bihutira gutanga aya makuru kuri Polisi, uyu mukozi ahita afatwa kugirango akurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abaturarwanda cyane cyane abakora mu nzego z’ubuzima nk’abaganga ko kugurisha ibisubizo bya Covid-19 ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko uba uhimbye inyandiko kandi uba unashyize  ubuzima bw’abandi mukaga.


Yakomeje agira inama abanyarwanda ko bajya bashishoza ku byangombwa bahabwa kugirango badahabwa ibyangombwa bihimbano kandi bagatanga amakuru ku nzego zitandukanye.

Renzaho yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Matimba kugira ngo hakorwe iperereza  

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.