Nigeria: Abana ni bamwe mu bantu 26 baguye mu gitero cy’abitwaje intwaro

7,945
Kwibuka30

Abitwaje intwaro bateye ibyaro byo muri leta ya Plateau muri Nigeria bica abagera kuri 26, mu gihe hari ubwoba ko uyu mubare ushobora kuba urenga.

Abateye baje kuri za moto bagabye igitero ku byaro bine bica abantu babarashe kuri iki cyumweru.

Abenshi mu bagizweho ingaruka n’iki gitero ni abana.

Kwibuka30

Aya mabandi yanasahuye amatungo arimo inka banatwika amazu.

Abaturage bavuze ko imirambo 20 yabonetse mu cyaro cya Gyambau, indi igera kuri itandatu igaragara mu gace ka Kyaram.

Abantu bamwe baburiwe irengero abandi bava mu byabo, inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zohereje ingabo muri ako gace byabereyemo.

Iki gitero kibaye nyuma y’uko Nigeria imaze iminsi ihanganye n’amabandi y’itwaje intwaro yishe abantu benshi ndetse ikanabashimuta igamije gusaba ingurane y’amafaranga.

Comments are closed.