Zambia yahakanye ibirego bya Sankara wireguye avuga ko yatewe inkunga na prezida Edgar wa Zambia

22,096
Kwibuka30

Igihugu cya Zambia cyateye ibyatsi amakuru Sankara yatanze ejo ubwo yireguraga mu rukiko akavuga ko umutwe wa FLN watewe inkunga na prezida w’icyo gihugu ngo bahirike ubutegetsi bwa Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 14 Nyakanga 2020 Leta ya Zambiya yasohoye itangazo ruhakana ibirego uwitwa Sankara yareze icyo gihugu ubwo yarimo kwiregura ku birego ashinjwa n’ubushinjacyaha. Mu kwiregura kwe, Bwana CALLIXTE wakunze kwiyita Major Sankara, yavuze ko prezida wa Zambiya yabateye inkunga ingana n’akayabo ka mikiyoni 150 z’amadorari azifashishwa mu guhirika ubutegetsi bwa Kigali, Callixte wari umuvugizi w’umutwe wa FLN ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi yavuze ko Rusesabagina yari afitanye ubushuti bwihariye na prezida Edgar LUNGU uyobora Zambiya, akaba ari nayo mpamvu yabateye iyo nkunga.

Mu ibaruwa ishyizwe hanze mu kanya, igashyirwaho umukono na ISAAC CHIPAMPE uhagarariye Leta ya Zambiya, yavuze ko ayo makuru atari yo na gato.

Yavuze ko Leta ya Zambia yababajwe n’amakuru yakomeje gucicikana mu binyamakuru mpuzamahanga akwirakwizwa n’urukiko rukuru rw’u Rwanda aho Nyakubahwa Edgar ashinjwa gutanga inkunga y’amafranga ku mutwe wari ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, urwo rwandiko rukomeza ruvuga ko Leta ya Zambiya iteye utwatsi ayo makuru ko atari yo kandi ko adakwiye kwizerwa.

Kwibuka30

Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko abaturage ba Zambia n’ab’u Rwanda ari abavandimwe kandi ubuvandimwe bwabo bushingiye kubwubahane.

Kuva ejo ubwo Sankara yatangazaga ayo makuru ubwo yariho ariregura hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga kubera kwirinda covid-19, Leta y’u Rwanda ntiragira icyo ibivugaho.

Leta y’u Rwanda nta butwererane budasanzwe ifitanye na leta ya Zambia, ariko mu myaka mike ishize, prezida Edgar yasuye u Rwanda ndetse yakirwa na mugenzi we i Kigali, na Prezida Kagame yagiyeyo umwaka ushize mu kwa munani anakirwa neza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.