Nyanza: Akarere kihaye igihe cy’umwaka ngo kazibe icyuho mu gutera amashyamba.

9,537
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bwasigaye inyuma mu kwesa umuhigo wo gutera amashyamba kugera ku kigero cya 30% ku buso bw’ubutaka bukagize nk’uko kari karabyiyemeje.

Mu 2019 ni bwo u Rwanda rwesheje umuhigo rwari rwarihaye wo kongera amashyamba akagera ku 30% by’ubuso bw’igihugu. Gusa Akarere ka Nyanza kavuga ko hasigaye inyuma kuko kageze kuri 17.6%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bafite intego yo kuziba icyo cyuho ku bufatanye n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa.

Ati “Mu Karere ka Nyanza amashyamba asanzwe ari ku buso bwa hegitari 7623 bigana na 17.6% by’ubuso buhingwa mu karere.”

Yakomeje avuga ko muri ayo mashyamba 70% ari ay’abaturage naho 27% akaba aya Leta mu gihe 3% ari ay’akarere.

Ntazinda yavuze ko ahandi mu gihugu bageze ku kigero cya 30% bityo nabo bihaye umuhigo ko uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 uzarangira bazibye icyuho bafite.

Ati “Twihaye umuhigo ko muri uyu mwaka turimo tuzatera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1256; tuzatera amashyamba ku buso buto kuri hegitari 77; tuzatera ibiti ku nkengero z’imihanda y’imigenderano kuri kilometero 64; no gutera ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi bisaga 15 harimo avoka n’imyembe.

Yavuze ko igice cy’Amayaga gifite umwihariko wo kuba nta biti bihari bityo bigira ingaruka ku baturage kuko ubutaka bwabo butwarwa n’isuri ntibabashe kubona umusaruro uhagije mu buhinzi.

Kwibuka30

Ati “Ubuso buteyeho amashyamba mu gice cy’Amayaga bubarirwa ku kigero cya 14% nyamara intego y’igihugu ni uko muri uyu mwaka twagombye kuba tugeze kuri 30% nk’uko ahandi mu gihugu byagezweho.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko bifuza ku bwinshi ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Uzabakiriho Vedaste ati “Ibiti twifuza cyane ni iby’imbuto kuko nazo turazikeneye; tuzajya tuziha abana bacu kandi tugurisheho tubone n’amafaranga. Icyifuzo ni uko batuzanira ingemwe z’ibiti by’imbuto nyinshi tugatera mu mirima yacu.”

Nyirahabimana Josée wo mu Murenge wa Muyira na we avuga ko bakeneye ingemwe z’ibiti by’imbuto.

Ati “Mutugiriye neza mwadushakira ingemwe z’ibiti by’imbuto kugira ngo natwe tubone uko twarwana ku bana bacu kuko mu murenge wacu harimo abana bakeneye kurya imbuto. Twifuza amacunga, amatunda, ibinyomoro, amapapayi, avoka n’imyembe ndetse n’indimu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko icyifuzo cy’abaturage bifuza ingemwe z’ibiti by’imbuto kizasubirizwa mu mushinga w’imyaka itandatu w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.

Ati “Uko umushinga ugenda ushyirwa mu bikorwa niko harebwa ibindi abaturage bifuza bishobora kwiyongeramo cyangwa byahinduka, muri icyo gihe cy’imyaka itandatu bikaba byakwigwaho nabyo bigashyirwamo.”

Mu rwego rwo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwiyemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakorwa imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 1333.

Leave A Reply

Your email address will not be published.