FRANCE: Leta yasubije abaturage muri gahunda ya #gumamurugo#

8,670
Opinion: Emmanuel Macron's 'great global cause' must become a reality at G7  | Devex

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yaraye atangaje ingamba za ‘guma mu rugo’ mu gihugu hose ku nshuro ya kabiri, kugeza nibura mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza BBC ivuga ko Bwana Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, zitangira ejo ku wa gatanu, abantu bazemererwa gusa kuva mu rugo bagiye ku kazi k’ingenzi cyane cyangwa ku mpamvu zijyanye n’ubuvuzi.

Ubucuruzi butari ubw’ingenzi cyane – nka za ‘restaurants’ n’utubari – buzafunga, ariko amashuri n’inganda bizakomeza gufungura imiryango.

Imibare y’abicwa na Covid-19 ku munsi mu Bufaransa muri iki gihe ni yo ya mbere iri hejuru cyane muri iki gihugu ibayeho kuva mu kwezi kwa kane.

Ku wa kabiri, mu Bufaransa hatangajwe abantu bashya 33,000 banduye coronavirus.

Kugeza ubu mu Bufaransa hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 1,2 bose hamwe banduye coronavirus, muri bo abarenga 35,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Bwana Macron yavuze ko igihugu gifite ibyago byo “kurengerwa ubushobozi muri iyi nkubiri ya kabiri y’ubwandu mu buryo budashidikanywaho izaba mbi cyane kurusha iya mbere”

Hagati aho, Ubudage bugiye gushyiraho ‘guma mu rugo’ yihutirwa itazaba ikaze cyane nk’iyi yo mu Bufaransa, ariko irimo gufunga za ‘restaurants’, inzu z’imyitozo ngororangingo ndetse n’inzu za cinema.

Kuki Ubufaransa bubikoze ubu?

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ejo ku wa gatatu, Bwana Macron yavuze ko Ubufaransa bugomba “gufata za feri [freins/brakes] n’imbaraga” mu kwirinda ko “burengerwa n’ukwiyongera kw’icyorezo”.

Yagize ati: “Virusi irimo kuzenguruka ku muvuduko n’uburyo bw’iteganya ryo hasi cyane butigeze buteganya”.

Yongeyeho ko kimwe cya kabiri cy’ibitanda bivurirwaho indembe mu bitaro byose byo mu Bufaransa ubu byose biryamyeho abarwaye Covid-19 gusa.

Perezida Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, abantu bazajya basabwa kuzuza inyandiko basobanura impamvu bashaka kuva mu rugo, nkuko byari bimeze mu gihe cya ‘guma mu rugo’ ya mbere yo mu kwezi kwa gatatu.

Guteranira hamwe kw’abantu birabujijwe.

Bwana Macron yagize ati: “…Muzashobora kuva mu rugo ari uko gusa mugiye ku kazi, guhura na muganga, gufasha mwene wanyu, kugura ibicuruzwa by’ingenzi cyane cyangwa kugenda n’amaguru hafi y’urugo”.

Ariko yasobanuye ko serivisi za rubanda n’inganda bizakomeza gufungura imiryango, yongeraho ko ubukungu “butagomba guhagarara cyangwa kuzahara”.

Bwana Macron yongeyeho ko gusura abari mu nzu zita ku bageze mu zabukuru – byari bibujijwe muri ‘guma mu rugo’ ya mbere yatangiye mu kwezi kwa gatatu ikamara amezi abiri – ubu none byemewe.

Izi ngamba nshya zizakurikizwa kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 12 kandi zizajya zongera gusuzumwa buri byumweru bibiri.

Perezida Macron yavuze ko agifite “icyizere ko imiryango izashobora kongera guhura kuri Noheli”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.