Nyuma y’iminsi 3 agerageje kwicisha umugore we umuhoro, Bwana Uwiringiyimana yatemye mugenzi we arapfa

9,366
Kwibuka30

Nyuma y’iminsi itatu gusa agerageje kwicisha umuhoro umugore bikanga, Bwana Uwiringiyimana yaraye yishe mugenzi we bakora umwuga umwe wo kurinda umutekano.

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko witwa UWIRINGIYIMANA usanzwe ukora akazi k’umutekano mu Mu kagali Gakoro ho mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Kamena yaraye atemye mugenzi we bakora umwuga umwe mu kagari kamwe arapfa. Nyakwigendera witwaga MUTUYIMANA yishwe ubwo yari arimo amuhunga, undi amuvumbura mu bwihisho aramutema akoresheje umuhoro.

Kwibuka30

Abaturage bavuze ko n’ubundi kuwa gatanu uwo mugabo nabwo yari yagerageje kwica umugire we akoresheje umuhoro ariko Imana ikinga akaboko, kuri ubu umugore we arwariye mu bitaro kubera ibikomere yatewe n’umuhoro yatemaguwe n’uwitwa umugabo we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Bwana Anaclet yemeje iby’ayo makuru avuga ko koko uyu mugabo yishe mugenzi we amutemesheje umuhoro. Gitifu yavuze ko umubiri wa Nyakwigendera uri mu bitaro bya Ruhengeli mu gihe Uwiringiyimana acumbikiwe kuri polisi station Gacaca.

Leave A Reply

Your email address will not be published.