Nyanza: Menya bamwe mu baganga n’abaforomo bakoze genoside y’abatutsi.

8,723
Amazina y'abiciwe i Nyanza muri Jenoside agiye gushyirwa ku Rwibutso -  Kigali Today

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu cyahoze cyitwa Nyabisindu ubu ari mu Karere ka Nyanza, bamwe mu baganga ndetse n’abaforomo biraye mu barwayi no mu baturage barabica.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu duce tw’u Rwanda twashegeshwe n’ubwicanyi na mbere ya genoside yakorewe abatutsi, muri za 59 hishwe abatutsi benshi ndetse bamwe barahunga bahungira mu Burundi abandi bahungira na za Uganda, n’ahandi.

Mbere ya genoside, ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana Nyanza yaje gucibwamo ibice, agace kamwe gashyirwa mu cyahoze ari prefegitura ya Gitarama, gashyirwa mu cyahoze ari Commune Kigoma akandi gace gashyirwa mu cyahoze ari prefegitura ya Butare, akandi gace komekwa ku cyahoze ari prefegitura ya Gikongoro, ibyo byose byari muri gahunda yo gusibanganya izina Nyanza kubera amateka y’ubwami ako gace kari kabumbatiye.

Mu mwaka w’i 1994 ubwo genoside yakorerwaga Abatutsi, biravugwa ko Abanyenyanza batinze gutangira kwica, ibi byose ngo byatewe n’uwahoze ayobora komini uzwi nka Gisagara wakomeje gukoma mu nkokora interahamwe zashakaga kwica abatutsi, ariko nyuma aza kurushwa imbaraga n’abajandarume b’Abakiga banamwishe nabi cyane kuko bivugwa ko yaziritswe ku modoka ya Komini maze bagenda bamukurubana umunsi wose mu mujyi wa Nyanza.

Kimwe n’ahandi hose, abaganga ndetse n’abaforomo bananiwe kurengera ubuzima bw’abarwayi babiraramo barabatemagura barabica, muri ino nkuru twabateguriye urutonde rw’abaganga, abaforomo n’abafasha babo bakoraga ku bitaro by’i Nyanza mu mujyi, ndetse n’abakoraga muri bimwe mu bigo nderabuzima kuri ubu bibarizwa mu Karere ka Nyanza, ni amakuru twakuye mu gitabo cya CNLG.

Ibitaro bya Nyanza

Dr Higiro Petero Selesitini

Uyu mugabo Dr HIGIRO Pierre Celestin, abamuzi ngo bakundaga kumwita “Majambe” akaba ari nawe wari umuyobozi w’ibyo bitaro, Majambe ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside i Nyanza. Yari umuyoboke ukomeye wa CDR. Biravugwa o ariwe watangaga amabwiriza yo kwica abarwayi ndetse n’inkomere zabaga zazanywe kuvurirwa muri ibyo bitaro.

Ku wa 02/06/2009, Urukiko Gacaca rwo mu Mujyi wa Nyanza rwahamije Dr Higiro Pierre Celestin icyaha cya jenoside kigizwe no gutanga abari abakozi b’Abatutsi b’ibitaro bakicwa, kugaragaza umugambi wo gutegura jenoside atega igisasu aho yari atuye nyuma agakwiza ko cyatezwe n’Abatutsi abeshya agamije kubicisha, gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa. Dr Higiro yarezwe mu rubanza rumwe na Basomingera Wellars wahanishijwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) na Mwemezi Bertin wahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (07). Aba bafatanyije mu bwicanyi mu bitaro no mu Mujyi wa Nyanza. Dr Higiro Pierre Celestin urukiko Gacaca rwamuhanishije igifungo cya burundu y’umwihariko. Yaraburanye afungiye muri gereza ya Nyanza. Mu bo bareganwaga, Basomingera yahanishijwe igifungo cy’imyaka 19 naho Mwemezi Bertin ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7).

RDF-ArmyWeek2017 on Twitter: "Nyanza district: #ArmyWeek2017 still ongoing  with hundreds flocking to referral hospital for free treatment of various  illnesses… https://t.co/4mJeivGRiS"

Ubu Ibitaro by’i Nyanza yaravuguruwe, ubu ni ibitaro by’Akarere ka Nyanza.

Ikigo nderabuzima cya Gatagara

Iki kigo ubu giherereye mu Karere ka Nyanza, ni ikigo kizwiho kuvura no kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye cyashinzw n’umupadiri w’umubiligi witwaga Fraipont Ndagijimana.

Dr Hakizimana Jean Marie Vianney wayoboraga icyo kigo yagize uruhare mu kwica abarwayi ndetse no mu bwicanyi bwabereye mu kigo cy’abafite ubumuga (HVP Gatagara) afatanyije na Furere Jean Baptiste Rutihunza wakiyoboraga. Dr Hakizimana aba muri Uganda naho Furere Rutihunza Jean Baptiste aba mu Butaliyani.

Nyanza: Inyubako zishaje za HVP Gatagara zibangamiye abazikoreramo - Flash  Radio TV
HVP - Gatagara

Ni ikigo cyitaga ku bafite ubumuga bw’ingingo

Ikigo nderabuzima cya Nyamure

Ikigo nderabuzima cya Nyamure ni kimwe mu bigo nderabuzima bibarizwa mu Karere ka Nyanza, mu gihe cya genoside uwahoze ayobora icyo kigo nawe yiyambuye ubumuntu yica Abatutsi.


Ndahimana Matayo, umuyobozi w’icyo kigo avuka i Mbuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi. Yarangije amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) muri 1985 mu ishami ry’abafasha b’abaganga. Yakoze muri CHUB no muri CHK i Kigali ariko muri jenoside yari yaragizwe umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima cya Nyamure mu yahoze ari Komini Muyira. Yabaye ruharwa mu bwicanyi bwabereye muri ako Karere. Ndahimana yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) no muri Congo – Brazaville nyuma ajya muri Gabon. Yagarutse mu Rwanda azi neza ko byanze bikunze azabazwa uruhare rwe muri jenoside. Afungiye muri gereza ya Nyanza (Mpanga) kuva muri 1997.
Muri Gacaca yaburanye yemera uruhare rwe muri Jenoside, akagaragaza ko yakoresheje ambulance y’ibitaro mu bwicanyi, akajya mu bitero byinshi i Nyanza, Kibilizi, Nyamure, Rwezamenyo, Karama n’ahandi henshi mu bice bya Nyanza n’Amayaga. Ni we wagiye i Nyanza guhuruza no kuzana abajandarume bo kujya gutsimbura Abatutsi bari babanje kwirwanaho ku Mayaga aho bari bahungiye. Yaburanye ibyaha yakoreye henshi. Inteko y’Ubujurire bw’Umurenge ya Nyamure imukatira imyaka 30 mu kwezi kwa 12 muri 2009.

Ikigo nderabuzima cya Ntyazo


Ikigo nderabuzima cya Ntyazo cyayoborwaga na Kambanda Alexis, uno mugabo yayoboraga inama zitegura jenoside. Yakatiwe n;inkiko ariko arangiza igihano cye.

Ikigo nderabuzima cya Kibilizi

Iki kigo mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi cyayoborwaga na KARASANYI Esdras, uyu mugabo waje kwitaba Imana nyuma, mu gihe cya genoside, yicaga inkomere z’abatutsi zabaga zaje kwivuriza muri icyo kigo nderabuzima, ndetse biravugwa ko yitabiriye ubwicanyi bwinshi bwabaye muri ako gace ndetse na kure yaho, yagiye agaragara mu btero bitandukanye byari bigamije kwica abatutsi.

Comments are closed.