Minisitiri w’uburezi mu Rwanda yashimiye ubuyobozi bwa Ecole des Siences de Nyanza ku muco wo kwimakaza isuku muri icyo kigo n’imikorere inoze hagati y’abayobozi n’abakozi yahasanze
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Mutarama 2023, minisitiri w’uburezi mu Rwanda akaba n’imboni ya perezida wa repubulika mu Karere ka Nyanza madame Uwamaliya Valentine, yasuye ako Karere n’ubundi kari mu nshingano ze nk’imboni yako, asura ibikorwa bitandukanye birimo igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere, iki kiraro kikaba ari nacyo kirekire muri Afrika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.
Iki kiraro gihuza imirenge ya Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza n’uwa Musange mu Karere ka Nyamagabe kinyuze hejuru y’Umugezi wa Mwogo watumaga imigenderanire itagenda neza hagati y’abaturage batuye muri iyo mirenge twavuze haruguru..
Iki kiraro cyatashywe kuri uyu wa 18 Mutarama 2023 gifite metero 150 z’uburebure, cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 204.
Nyuma yo gutaha kino gikorwa, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, minisitiri Mujawamaliya Valentine, ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere Bwana NTAZINDA Erasme, ndetse na Madame NIYONSABA Patricie ushinzwe uburezi mu Karere yasuye ikigo cya Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Nyanza giherereye mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, Minisitiri yavuze ko yanyuzwe n’isuku yasanze muri icyo kigo ndetse n’imikoranire myiza hagati y’abakozi b’icyo kigo n’ubuyobozi bw’ishuri burangajwe imbere na Padiri Niyomugabo Egide.
Mu ijambo rye rigufi nyuma yo gusura bimwe mu bice bigize icyo kigo harimo nk’isomero (Library) riri ku rwego rushimishije, yavuze ko ashimishijewe kandi n’uburyo ibikorwaremezo Leta yageneye icyo kigo bifashwe neza, n’imiyoborere inoze yahasanze muri icyo kigo benshi bemeza ko kiza mu bya mbere mu bigo bizwiho gutanga uburezi bufite ireme ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri Valentine ari kumwe na Meya Ntazinda muri laboratwari za Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort
Yagize ati:”Nashimishijwe n’urwego rw’isuku nsanze hano muri iki kigo, iki ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’abakozi n’abayobozi, isomero ryanyu rifite isuku, za Laboratwari zanyu zirasukuye kandi urabona ko rifite ibikoresho bigezweho,…”
Minisitiri yatemberejwe ibice bitandukanye harimo abana bigira (Classes), ibikoni bitegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri, ahanikirwa amasahani bamaze koza, ubwiherero ndetse n’aho barara, hose atangazwa n’uburyo yasanze hakeye anasaba ko ibindi bigo byo mu Karere byazaza gukorera urugendoshuri muri kino, yagize ati:”Meya azasabe ibindi byo mu Karere kuza gukora urugendoshuri hano, bahigira byinshi nabonesheje amaso yanjye”
Abahanga mu by’ubuzima bukomatanije n’uburezi, bemeza ko isuku ari imwe mu nkingi za mwamba zituma umunyeshuri abasha kwiga amasomo ye neza ndetse akaba yabasha gufata mu mutwe byihuse ibyo yize mu gihe ari kubikorera ahantu hasukuye, iyi akaba ariyo mpamvu minisiteri y’uburezi mu Rwanda yakomeje gukangurira no gushishikariza ibigo by’amashuri ibya Leta ndetse n’iby’abikorera kujya barangwa n’isuku kuko bituma ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwaho.
Umuyobozi wa Ecole des Sciences Saint Louis de Montfort Padiri Niyomugabo Egide yashimiye cyane abashyitsi babasuye abasaba kuzagaruka kuko urugo ari urugendwa, ndetse ashimira byimazeyo abakozi bagenzi be bakorana harimo n’abarezi kuko aribo batuma ibyiza byose byashimwe na minisitiri bigerwaho.
Comments are closed.