Nyanza: Umuyobozi w’Akarere yasabye abikorera ikintu gikomeye

9,535

Meya w’Akarere ka Nyanza yasabye abacuruzi n’abikorera bo muri ako Karere kwirinda ingengabitekerezo ya Genocide kugira ngo iterambere rigere kuri bose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Kamena 2022, mu Karere ka Nyanza habaye igikorwa cyo kwibuka abacuruzi n’abikorera bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ni igikorwa cyateguwe n’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyanza.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yashimiye abikorera bo muri ako Karere kuba bateguye igikorwa cyo kwibuka bagenzi bishwe bazira uko baremwe, ndetse abasaba kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kuko imunga ibikorwa byabo ndetse ikaba yandindiza iterambere muri rusange, Meya Ntazinda yagize ati:”Ndashima cyane urugaga rw’abikorera kuba mwateguye igikorwa nk’iki ngiki, ariko reka mbasabe ikintu kimwe kandi gikomeye, ndabasaba kurushaho gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside kugira ngo iterambee rirambye rizagere kuri buri wese”

Meya Ntazinda yasabye abacuruzi kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko idindiza iterambere.

Kino gikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n’abikorera ari abato n’abakuru bo mu mujyi wa Nyanza ahashyizwe indabyo hunamirwa imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ruherereye mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero.

Mbere na nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, mu Karere ka Nyanza havugwaga umubare munini cyane w’abakora umwuga w’ubucuruzi, bigahuzwa n’amateka y’uko abatuye muri ako gace n’ubundi bakomeje gukumirwa no gushyirwa inyuma mu nzego za Leta, bagahitamo iy’ubucuruzi kugira babashe kwibonera imibereho.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere twavuzweho kugira umubare munini w’abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside iri ku rwego rwo hejuru, ariko ubu bikaba bivugwa ko ubuyobozi bw’Akarere bufatanaije n’amadini bwashyizemo imbaraga zidasanzwe mu kwigisha abaturage no kubasobanurira gahunda zose za Leta mu gukumira ingengabitekerezo ya jenoside.

Comments are closed.