Karongi: Umwalimu yatewe icyuma arapfa nyuma yo kubura ubwishyu bw’amandazi

7,902

Umugore ucuruza amandazi mu Karere ka Karongi yishe umwarimu amuteye icyuma nyuma y’aho uno mwalimu abuze ubwishyu bw’amandazi yari aguriye abana b’abanyeshuri

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Murambi haravugwa inkuru y’umugore witwa Anonciata Muhayimana waraye wishe umwalimu witwa Twagirayesu Jean safari wari usanzwe yigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Nkoto.

Ababibonye bavuze ko byabaye ejo ahagana saa sita n’igice ubwo uwo mwalimu yari ari mu kiruhuko cya saa sita, uwitwa Mbereyaho Jacques uvuga ko yari ahari ubwo byabaga yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 yateye icyuma mu nda ahagana mu mutima uwo mugabo bakaba bari bapfuye ubwishyu bw’amandazi uwo mwalimu yabuze.

Yagize ati:”Byabaye ejo rwose kuwa kabiri, yari taliki ya 28 Kamena, Muzehe Safali yaraje, asanga abana bari gutaha, bamusaba kubagurira amandazi, mwalimu yarahagaze ababwira ngo bajye gufata ayo bashaka, abana bararya” Uwo mugabo avuga ko abana bakimara kurya amandazi, uwo mucuruzi yamubwiye ko abana baririye ibihumbi 18, undi amubwira ko atagezemo kuko nawe yayabaze, yakomeje agira ati:”Safali yabwiye uriya mugore ko ari kumwifuzaho kuko we ubwe yabaze amandazi abana bariye asanga ari ibihumbi 10, undi yanga kuyakira, nibwo batangiye gutongana, undi afata ajya muri butike afata icyuma akimutera mu nda ahagana mu mutima”

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge UWIMANA Phanuel, asaba abaturage kwirinda umujinya w’umuranduranzuzi.

Nyakwigendera safari wari uri mu kigero cy’imyaka 63 asize umugore n’abana, mu gihe Anonciata we acumbikiwe kuri station ya RIB ya Gasharu.

Comments are closed.