Nyarugenge: Imodoka yacitse feri igonga umumotari ariko Imana ikinga akaboko

2,681

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwampara akagari ka Gacaca tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari umugenzi yari ahetse arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Sylvestre Twajamahoro yatangarije Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye nta buzima bw’umuntu yahitanye uretse umugenzi wari uri kuri moto wakomeretse, ndetse ikagonga Borodire n’ipoto y’amashanyarazi.

Ati:“Iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’imodoka n’imitwarire mibi no kudasiga intera ihagije hagati y’ikinyabiziga n’ikindi byakozwe na
Tuyizere Innocent wari utwaye imodoka”

CIP Twajamahoro avuga ko ISHIMWE Brice wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

CIP yavuze ko impanuka nyinshi zikunze guturuka ku burangare bw’abatwara ibinyabiziga batita cyane ku mategeko y’umuhanda ndetse ntibite n’uburyo bwagenwe bwo kugenda mu muhanda.

Ati:“Nk’iyi mpanuka ntiyagombaga kubaho byaturutse ku burangare bwa Shoferi utabanje kureba ko ikinyabiziga cye kidafite ikibazo mbere yo kujya mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi yageneye ubutumwa abantu batwara ibinyabiziga ko bagomba kugenda neza igihe bagenda mu muhanda ndetse bakabanza no gusuzuma niba ibyo binyabiziga batwaye nta kibazo bifite mbere yo kujya mu muhanda ugendwamo n’abantu benshi.

CIP Twajamahoro yibutsa ni ukwirinda umuvuduko ukabije kuko nawo uri mu bitera impanuka kandi ko byagaragaye ko impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga ziba zaturutse ku makosa yose yavuzwe akunze gukorwa n’abashoferi.

Comments are closed.