Nyarugenge: Jacueline w’imyaka 70 arashimira DASSO yatangiye igikorwa cyo kumwubakira inzu.

10,324

Umukecuru w’imyaka 70, Mukampogazi Jacquéline, utuye mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, arishimira Urwego rwunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) rwatangiye kumwubakira icumbi.

Mukampogazi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, ubwo abagize Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge batangira imirimo yo kumwubakira mu murenge wa Mageragere, akagari ka Kankuba mu mudugudu wa Kankuba.

Uyu mukecuru asobanura ko we n’umuryango we bari bamaze igihe kinini batagira aho kuba. Ati: “Ndashimira DASSO yatangiye kunshakira aho kuba heza. Ndashima Perezida Paul Kagame kuba yarimakaje imiyoborere myiza bigatuma ba DASSO nk’aba bashobora kunshakira aho kuba”.

Igikorwa cyo gushakira icumbi Mukampogazi, cyatangiranye no gucukura imisingi, bikaba biteganyijwe icumbi rye rizaba rigizwe n’ibyumba 3, uruganiriro ndetse hakiyongeraho igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, asobanura ko Urwego rwa DASSO rudakora gusa ibikorwa bijyanye n’umutekano, ko ahubwo runagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ati: “Urwego rwa DASSO ntidukora ibikorwa by’umutekano gusa, ahubwo tunagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage ndetse no mu bikorwa bitandukanye dukora buri mwaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe, yashimye abagize Urwego rwa DASSO ku gikorwa bakoze, anagaragaza ko inkunga yabo igikenewe.

Ati: “Icyo twavuga nk’ubuyobozi bw’Umurenge ni ugushimira DASSO ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze. Inkunga ya DASSO irakenewe cyane kuko muri uyu murenge haracyari abaturage usanga bafite ibibazo bibangimiye imibereho myiza nk’abafite amazu n’ ubwiherero bikenewe gusanwa”.

Uretse iki gikorwa cy’abagize DASSO mu Karere ka Nyarugenge cyakozwe, uru rwego rumaze gukora n’ibindi bikorwa bitandukanye, aho rwatanze umuganda muri gahunda yo kubaka amashuri ndetse bagira uruhare muri gahunda ya Girinka no kuremera abatisboboye.

Biteganyijwe ko icumbi ryatangiye kubakirwa umukecuru w’imyaka 70, Mukampogazi, rizaba ryuzuye mu gihe cy’amezi atatu nkuko byemejwe n’ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.