Nyaruguru: Hatangijwe gahunda y’ukwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika

7,787
Kwibuka30

Muri Werurwe 2022 ku bufanye  bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze “REB”  n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cyita ku Iterambere “USAID” ni bwo  hatangijwe imishinga ibiri  “Tunoze Gusoma” na “Uburezi Iwacu” izamara imyaka 5  igamije guhugura abanyeshuri bagera kuri miliyoni 2 mu gusoma no kwandika neza, bahereye ku Kinyarwanda nk’ururimi rwabo kavukire.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, taliki 08 Nzeri 2022 mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini  hatangirijwe ku rwego rw’igihugu  ukwezi  kwahariwe Gusoma no Kwandika.

Abitabiriye iki gikorwa basuye urugo mbonezamikurire y’abana bato “ECD-F Munini” aho  bakurikiranye uburyo abana bafashwa mu gusoma ndetse no kwandika.  Uru rugo mbonezamikurire y’abana bato rukaba ruherereye mu Mudugudu w’icyitegererezo  “Munini IDP Model Village”.  Aha handi hanasuwe icyumba cy’isomero cyifashishwa n’abana baba muri uyu Mudugudu.

Nyuma hasuwe isomero rya Groupe Scolaire Saint Jean Munini,  icyumba cy’ikoranabuhanga cyifashishwa mu gufasha abana gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse hanarebwa n’uburyo abana bafite ubumuga bafashwa mu Gusoma no Kwandika.

Musafiri Patrick, Umuhuzabikorwa w’ihuriro  ry’imishinga ifasha mu guhugura abanyeshuri mu Gusoma no Kwandika  “Soma Rwanda” yatangaje ko  icyo bakora ari ubuvugizi kugira ngo  ibitabo byongerwe bityo abana igihe bari ku ishuri basome ndetse nibanagera mu miryango babone ibyo gusoma.

Yakomeje avuga ko  gusoma byagakwiye kuba umuco kuko uwasomye yunguka byinshi. Yasabye abantu kwegera amasomero bagasoma ndetse bakanabishishikariza abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru  wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta yatangaje ko muri gahunda bafite  bagiye kongera amatsinda yo gusoma  ku buryo muri gahunda bafite  muri 2023 bazaba bafashie abana bagera ku 2500 kandi bikazakomeza.

Kwibuka30

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi  bw’Ibanze “REB”   yavuze ko mu nshingano bafite harimo gutegura imfashanyigisho abana bakoresha biga, ibi ariko bikaba bijyana n’ibindi bikorwa   birimo no guhugura aba bana  mu Gusoma no Kwandika.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangirijwe i Nyaruguru izakomereza n’ahandi  kandi ko ababyeyi bashishikarizwa gushaka ibitabo baha abana bagasoma kuko bituma umwana yunguka ubumenyi.

Mbarushimana asobanura ko ubu barimo gushaka uburyo haboneka ibitabo byinshi  bitandukanye ndetse akaba anashishikariza abanditsi  ko bakwegera REB kugira ngo bahane umurongo w’ibitabo bakwiye kwandika kugira ngo bifashe abanyeshuri bijyanye n’intenganyanyigisho.

Mbarushimana Nelson, Umuyobozi Mukuru wa REB

Akomeza avuga ko intego ari ugushyiramo imbaraga  kugira ngo umwana uragije umwaka wa 3 w’amashuri abanza  abe azi neza  Gusoma, Kubara no Kwandika.

Muri uku kwezi kwahariwe Gusoma no Kwandika hateganyijwe ibikorwa binyuranye  mu Turere twose  harimo gukwirakwiza ibikoresho bifasha abantu gusoma, gushyira ingufu mu masomero rusange y’abaturage n’amatsinda yo gusoma  mu mashuri. Muri ubu bukangurambaga kandi  hazaba ibiganiro  binyuze mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga byose bigamije kuzamura umuco wo Gusoma no Kwandika.

Iyi gahunda izasorezwa  ku Isomero Rusange rya Kigali “Kigali Public Library” taliki 30 Nzeri 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published.