Nyenzamu w’Amavubi Yves Kimenyi yambitse impeta y’urukundo Miss Muyango.

10,498

Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Muyango Claudine amusaba ko yazamubera umugore.

Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu sport n’ikipe y’igihugu AMAVUBI, Bwana KIMENYI Yves, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2021 yaraye ateye ivi imbere y’umukobwa witwa MUYANGO Claudine, amusaba ko yazamubera umugore.

Miss MUYANGO DIANE yamenyekanye cyane mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda cyabaye mu mwaka wa 2019 ubwo yatorerwaga umwanya wa Nyampinga ahabwa ikamba ry’umukobwa uberwa cyane ku mafoto.

Aba bombi binjiye mu rukundo ahagana mu kwezi kwa Kanama umwaka w’i 2019 ubwo KIMENYI Yves yari amaze gutandukana n’undi mukobwa witwa Didy d’Or.

Didy D'Or yihanganishije umukunzi we Kimenyi Yves - Inyarwanda.com

Kimenyi Yves yigeze kugirana ibihe byiza na Didy d’Or ariko ntibyakunda ko urukundo rwabo rukomeza.

Indorerwamo.com yagerageje kubaza Bwana KIMENYI Yves igihe ibirori by’ubukwe nyir’izina bizabera ariko akomeza kutwima amakuru, ati:”Mube mwihanganye, vuba aha muzabona invitation”

Kimenyi Yves yamenyekanye cyane mu ikipe ya APR na Rayon sport, ndetse no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI.

Kimenyi Yves aherutse kugaragara mu ikipe nkuru y’AMAVUBI ubwo yakinaga imikino ya CHAN muri Cameroune akaba yarinjiye mu kibuga nyuma y’aho Kwizera Olivier yari amaze guhabwa ikarita itukura.

Comments are closed.