Nyuma y’amezi abiri basezeranye, Muvandimwe n’umugore we bibarutse imfura yabo

7,169
Kwibuka30

Umuryango wa myugariro w’ibumoso muri Rayon Sports FC, Muvandimwe Jean Marie Vianney, wibarutse umwana w’imfura nyuma y’amezi abiri gusa we n’umugore we basezeraniye imbere y’amategeko kuzabana akaramata.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Muvandimwe Jean Marien Vianney ukinira Rayon Sports FC ndetse n’umugore we, Umwari Rurangwa Irène ukwi ku izina rya Soleil, bibarutse umwana w’imfura y’umuhungu.

Uyu muryango wibarukiye mu Bitaro Bikuru bya Polisi biherereye mu Umurenge wa Kacyiru Saa munani z’ijoro.

Ku wa 22 Kamena 2021, nibwo uyu myugariro n’umugore we bari basezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge.

Kwibuka30

Muvandimwe yakiniye amakipe arimo Police FC yagiyemo avuye muri Gicumbi FC, ndetse yigeze no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Muvandimwe n’umugore we bibarutse imfura yabo
Nyuma y’amezi abiri gusa basezeranye bahise bibaruka umwana w’umuhungu
Muvandimwe ubu ni papa Muvandimwe Jaiden Harvey

Leave A Reply

Your email address will not be published.