Rulindo: Abarimu 11 bamaze iminsi 5 bafungiye mu kigo cy’inzererezi.

8,416
Kwibuka30
Rulindo District - Wikipedia
Abarezi bo mu Karere ka Rulindo bamaze iminsi bafungiwe mu kigo cy’inzererezi bazira amakosa n’uburangare y’umukozi w’Akarere

Amakuru dufitiye gihamya ni uko guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 7 kuno kwezi kwa munani 2021, hari abarezi bagera kuri 11 bafungiye mu kigo cy’inzererezi ahazwi nka twansit center bazira amakosa y’akazi yakozwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe abakozi (Human Resource manager)

Amakuru avuga ko uwo mukozi w’Akarere yibeshye ahemba abo barimu amafranga arenze ayo basanzwe bafata, maze abo barezi bakaba bazira kuba batarabanje kubaza izo mpinduka z’inyongera ku mishahara yabo mbere yo kuyakura ku ma konti yabo bakayakoresha.

Umufasha w’umwe mu bamaze igihe bafungiwe muri icyo kigo yagize ati:” Mu by’ukuri sinzi uburyo tuzaba muri kino gihugu, ubanza buri muntu wese abyuka akumva yafunga umuntu bwacya akabikora, ayo ni amakosa ya HR, ntekereza ko hari kubaho kumvikana basanga aribyo tukareba uburyo twayishyura, rwose umufasha wanjye si umujura

Uwitwa Consolata ukorana n’umwe muri abo bafunzwe, n’agahinda kenshi yavuze ko abibonamo akarengane kuko abashinzwe imishahara n’ubundi utamenya uburyo bahemba, ati:”Mu by’ukuri ntiwapfa kumenya ayo uhembwa, hari ubwo usanga yagabanutse, ubundi ugasanga yazamutse, ushatse urebe n’undi ubaza, nakubwira ko umushahara we uhora ari umwe buri kwezi ungaye, bagenzi bacu rero nabo niko byabagendekeye, baragiye barahembwa nk’ibisanzwe, dukeneye ubuvugizi

Mwarimu arenganywa n’uhise aha wese!

Kwibuka30

Uwitwa Merari nawe ukora umwuga w’uburezi muri ako Karere ati:”Mu by’ukuri biteye agahinda, ubu nibaza niba mwalimu ameze nk’abandi, nkubwije ukuri ko hano mu karere, umukozi wese w’Akarere aba yumva yakanga mwalimu, ubuse urambwira amakosa yakoze ari ayahe? Bari bakwiye kumvikana bakareba uko bayishyura kuko muri abo bose ntawibye akarere cyangwa ngo ajye guhindura inyandiko…”

Merari yakomeje agira ati:“Ubuse koko tuvugishije ukuri, ubu iyo baba bibeshye ku wundi mukozi w’Akarere ubu nawe bari kuba baramufunze? Cyangwa ni mwalimu gusa kuko ariwe nsina ngufi?

Umunyamakuru wa Indorerwamo.com yashatse kuvugana na Meya w’Akarere ariko atubwira ko ari mu nama atabasha kuvugana n’itangazamakuru, gusa abinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Akarere, bahakanye kuba hari abarimu bo muri ako Karere bafungiye muri transit center, ati:”

Iyi nkuru ntabwo ariyo. Nta mwarimu wa @rulindodistrict uri muri Transit Center, abavuga ko bafungiye muri transit Center barabyitiranya n’abarimu bari mu maboko y’ubugenzacyaha“.

Tugendeye kuri aya makuru, ubuyobozi bw’Akarere ntibuhakana ko bwataye muri yombi abo barimu, gusa baravuga ko bari mu maboko y’ubugenzacyaha ibintu abo mu muryango w’abo barimu bahakana.

Umufasha w’umwe mu bafunze yagize ati:”Ibyo ni ibinyoma, ubuse babakuyemo ubu? Jyewe ubwanjye mu gitondo nigiriyeyo, baracyahari, rwose badufungurire abantu be kuborera mu buroko nk’aho ari abajura, ahubwo bahugure abo bakozi b’akarere bakora nk’abarangara

Twibutse ko Akarere ka Rulindo ari akarere gakunze kugaragara mu bikorwa byo guhohotera no urenganya mwalimu, nk’uko byagiye byandikwa kenshi mu itangazamakuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.