OMS/WHO Irashimira uburyo u Rwanda rwahisemo bwo kurwanya COVID-19 hifashihijwe za drones

7,430
Kwibuka30

Mu ijwi ry’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima, umuyobozi wayo Dr Tedros yashimye cyane uburyo u Rwanda rwatangiye mu kwifashisha rukangurira abantu kwirinda covid-19.

Kwibuka30

Nyuma y’uko kuri uyu wa mbere polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha utudege tudagira abadereva tuzwi nka drones mu gukangurira no kubwira abantu uburyo bagomba kwitwara no kwirinda icyorezo cya coronavirus, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO Dr TEDROS Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ikoranabuhanga rwa digital mu kumenyesha abantu no mu kubakangurira uburyo bakwirinda covid-19, yakomeje avuga ko atewe ishema n’abavandimwe be b’Abanyafrika.

Utu tudege twishimiwe na benshi mubo twagejejeho ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya covid-19, umuvugizi wa polisi CP KABERA JOHN BOSCO yavuze ko tuno tudege tuzakomeza kwifashishwa anasaba abaturage kumva ubutumwa kuruta uko bajya hamwe bakaturangarira kuko nanone baba bari kwica amabwiriza yo kwirinda covid-19 nk’uburyo buzwi nka social distancing.

Leave A Reply

Your email address will not be published.