Packson yikomye bamwe mu banyamakuru bamwandikaho inkuru zimusebya kandi badafite gihamya

11,986

Umuhanzi Packson uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda yikomye bamwe mu banyamakuru bamusebya bakamuvugaho ibintu bitaribyo kugira ngo bamwungukeho

Umunyamakuru n’umuhanzi Nyarwanda wo mu njyana ya Hip Hop uzwi ku izina rya Packson nawe ubwe ukunze kwiyita “The captain”, ntavuga rumwe n’abanyamakuru bakunze kumwandikaho inkuru zimusebya.

Mu kiganiro yahaye uwitwa Man Brah dukesha ikinyamakuru Umuryango.com, Packson yabanje ashimira Bwana KAKOOZA CHARLES uzwi nka KNC kuba yaramugiriye ikizere akongera kumugarura mu kazi nyuma y’igihe kirekire atari akibarizwa muri Radio and TV1. Bwana Packson yongeye avuga ku banyamakuru bakunze gukora ama videos kuri za channel zitandukanye aho asanga kubwe bamucuruza ndetse bakamwungukiraho mu kumwandikaho inkuru zimwe na zimwe zimusebya.

N’uburakari bwinshi yagize ati:”Kuri ayo ma Youtube yanyu, muragenda mukaduprofitiraho(mukatwungukiraho). Ugasanga umuntu aragiye yandikaho ngo ‘Noneho Pacson twamusanze muri ruhurura’ kandi atariko bimeze, ntibanabigaragaze mu mashusho.”

Benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda cyane cyane Hip Hop barasanga Packson ari umwe mu bahanga, bafite ijwi ryiza ndetse n’amagambo akakaye cyane, gusa uno musore yagiye agaragara mu bikorwa byinshi bitameze neza, nkaho yagiye ashinjwa inshuro nyinshi gukoresha ibiyobyabwengen bigatuma cariyeri ye itazamuka neza nkuko benshi babimubonagamo mu minsi ya mbere, ariko nubwo bimeze bityo ntawushidikanya ku buhanga bwe muri Hip Hop.

Comments are closed.