Rwa rubanza rw’abasirikare bashinjwa guhohotera no gusambanya abagore ku gahoto rwasubitswe

8,690
Kwibuka30

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwongeye rusubika urubanza ubushinjacyaha buregamo abasirikare ibikorwa byo guhohotera abaturage no gusambanya abagore ku nguvu

Ni urubanza abaregwa bagombaga kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha byo guhohotera abaturage no gufata ku ngufu abagore, ibyaha byakorewe i Nyarutarama muri Kangondo.

Abaregwa ni abasirikare  basirikare batanu b’ipeti rya Private ari bo Ndayishimiye Patrick, Nishinwe Fidele, Gatete François, Gahirwa John na Twagirimana Theoneste, baraganwa n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat bari bakatiwe igifungo cy’agateganyo ku itariki 13 Gicurasi 2020, abo bose baje kujuririra ibyemezo by’urukiko Rukuru rwa Gisirikare bitewe n’uko ibyaha baregwa byo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira aho umuntu atuye mu buryo butemewe n’amategeko (violation du domicile), kwiba no guta izamu, byose babihakana.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyo Urukiko rwa Gisirikare rwakibahanaguyeho bitewe n’uko rwasanze uwo mutwe utazwi, nubwo kuburanisha urubanza mu mizi bitarakorwa.

Kwibuka30

Urubanza rw’ubujurire bw’abo basirikare rwari kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa Kane ntirwabaye, bitewe n’uko uwunganira abaregwa mu mategeko Me Moses Sebudandi atigeze ahagera ku mpamvu atamenyesheje Urukiko.

Mu iburanisha ryagiye riba ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, uyu munyamategeko yavugaga ko ibyo ubushinjacyaha bushinja abakiriya be ngo ntaho bihuriye n’amategeko.

Umushinjacyaha Cpt Maniraguha Jean Bosco yasubije Urukiko ko bitewe n’iyo mpamvu itabaturutseho yo kutabona ubunganira, urubanza rushobora gusubikwa.

Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa, rikazasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 isaa yine za mu gitondo.

This image has an empty alt attribute; its file name is abasirikare_gufata_ku_ngufu.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.