Padiri Ubald wari umaze igihe yitabye Imana yasezeweho bwa nyuma.

8,421

Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma mu gitambo cya Misa cyabereye i Kigali, muri Kiliziya Gatolika ya Paruwasi Regina Pacis i Remera, hibukwa ibikorwa byamuranze birimo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunga mu Banyarwanda.

Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Yazize indwara y’ibihaha yasigiwe n’icyorezo cya COVID-19 yanduye ubwo yari muri kiriya gihugu.

Ubald Rugirangoga yari Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Mushaka, gusengera abarwayi aho bamwe bagiye batanga ubuhamya ko bakize, akaba yari n’Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Atura igitabo cya misa cyo kumusezeraho, Karidinali Antoine Kambanda yagarutse ku bikorwa byamuranze by’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Burya buri muntu Imana imurema hari ubutumwa imuremeye, ifite impamvu imuremye, ikamuha impano zijyanye no gusohoza ubwo butumwa yamuremeye, mu gihe yamugeneye n’ahantu yamugeneye, ikamurema mu gihe cy’amateka y’umuryango, amateka ya Kiliziya, amateka y’Igihugu n’Isi, igihe azagira uruhare muri ayo mateka, asohoza ubutumwa bwayo hano ku isi”.

Yongeyeho ati: “Muri ibi bihe by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri, amakimbirane, ubuhunzi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Padiri Ubald yasohojemo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu, nk’umusaseridoti, yarababaye cyane muri Jenoside, Imana iramurinda ubona ko imutegurira kuzasohoza ubutumwa nyuma ya Jenoside bwo kubaka umuryango nyarwanda n’umuryango wa Kiliziya, mu butumwa yakoraga bwo kunga abantu n’Imana, kubafasha kwiyunga na bo ubwabo, kwiyunga n’imitima yabo no kwiyunga n’amateka yabo bityo bagakira ibikomere by’imitima, bakiyunga n’abavandimwe, bagasana imiryango”.

Karidinali Kambanda yakomeje avuga ko Padiri Ubald muri uko kubabara kwe muri ariya mateka ye y’ububabare, atemeye guheranwa n’agahinda ahubwo ububabare yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, yigisha gusaba imbabazi Imana n’abavandimwe wahemukiye, kubabarira umuvandimwe waguhemukiye ukamubohora umutima.

Yagize ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere bikiri bibisi, kubwira umuntu gusaba imbabazi, kubwira umuntu kubabarira ntabwo byari byoroshye, byari ibintu bigoye kandi yagiye ahura n’abamugora benshi mu butumwa ariko ntacike intege […]”.

Bishop Rucyahana John Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko Padiri Ubald yaranzwe n’indangagaciro zikwiye kuba itabaza rikomeza kuba mu buzima bw’ Abanyarwanda.

Yagize ati: “Yabaye umwe mu bantu babaye intwari mu kugaragaza kwizera kwabo kandi bagacungura ubuzima, Komisiyo yababajwe no gutabaruka k’uyu Murinzi w’igihango wo ku rwego rw’Igihugu. Yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda no gukunda Abanyarwanda akabigaragariza mu gukunda Imana, kiyizera no kuyumvira, yabaye inyangamugayo yakoreshaga ukuri kandi yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi”.

Yongeyeho ati: “Yarwanyije akarengane kandi yihaga agaciro kandi akagaha abandi, yagize uruhare rukomeye cyane mu kurwanya amacakubiri, yagize uhare rukomeye cyane rw’indashyikirwa rwatumye agarura kandi akabungabunga igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda [….].Atabarukanye ibigwi”.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura Padiri Ubald Rugirangoga uzaba ejo ku wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, mu Karere ka Rusizi, ku Ibanga ry’Amahoro.

Comments are closed.