Pasiteri Antoine Rutayisire yasabye leta gushyiraho amabwiriza akumira isesagura mu bukwe

Gilbert Silvapoxy
3 Min Read

Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye leta kwiga uburyo yashyiraho amabwiriza akumira isesagura ry’amafaranga mu bukwe, agaragaza ko hari abashyingiranwa batangira kubaka ingo zabo bafite amadeni menshi kubera gushaka gukora ibirori bihenze.

Ibi yabigarutseho mu gihe hakomeje impaka ku mafaranga atangwa mu bukwe, aho bamwe bafata inguzanyo cyangwa bakishingikiriza ku ntwererano z’inshuti n’imiryango kugira ngo bakore ibirori bihambaye.

Mu kiganiro yagiranye na TV1, Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko ubukwe busigaye burangwa n’urwiganwa, aho bamwe bashaka gukora ibirori biruta iby’abandi cyangwa kwemeza abantu.

Ati :“Usigaye ujya mu bukwe ugasanga gutaka bihagaze muri miliyoni 5 Frw no kugeza kuri miliyoni 10 Frw, kandi ni ibintu bikoreshwa umunsi umwe, ejo bakabijugunya. Ubwo simbariyemo ibiryo, aho usanga bateguye abantu nka 25 barahabwa impano, kongeraho n’imodoka zihenze.”

Yakomeje avuga ko hari abategura ubukwe bashaka gushimisha abantu, nyamara nyuma y’ibirori bakisanga mu bibazo by’amadeni badafite ubafasha kuyishyura.

Ati: “Abantu basigaye baza mu bukwe nk’abo mwiganye ngo baje kureba ubwo wakoze uko bumeze. Twagombye kwibaza niba ari ngombwa kurushanwa kuko nta cyo ukuramo. N’abo bantu bakuvuga ngo wakoze ubukwe bumeze gutya, ejo ntibazaza kugutabara imyenda yagushyize hasi.”

Rev. Dr. Rutayisire yasabye Leta kugira icyo ikora kuri iki kibazo, agaragaza ko isesagura mu bukwe rishobora kudindiza iterambere ry’ingo nshya, rimwe na rimwe rikaba intandaro y’amakimbirane.

Ati: “Ko Leta ijya itabara abaturage bayo, nta kuntu yabisaba abantu, cyane cyane nk’Inama y’Abaminisitiri? Kuko iyo yamaganye ikintu abantu batangira na bo kubona ko gikabije. Kandi koko mbona bikabije kuko hari abantu benshi bari gusigara muri iyo myenda.”

Yakomeje ati :“Numva hajyaho amabwiriza abuza abantu kujya muri iyo migogoro njye nita kwangiza.”

Yatanze urugero rw’ubukwe aho umuryango w’umukobwa ushobora gukoresha miliyoni 20 Frw mu kwakira abashyitsi, n’uw’umuhungu ugakoresha andi angana na zo, yose hamwe akaba miliyoni 40 Frw.

Asanga ayo mafaranga yashoboraga gufasha abashyingiranywe gutangira ubuzima no kwiteza imbere aho kuyamara mu birori by’umunsi umwe.

Ati: “Ayo mafaranga niba yanavuye mu ntwererano, n’ubundi uyakiririje abantu bagiye bayamaze. Ubwo se uba akumariye iki?”

Uyu muvugabutumwa yanenze kandi abakora ubukwe bishingikirije ku nguzanyo, bakamara umwaka cyangwa urenga bazishyura, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.

Yagarutse no ku buryo bamwe bategura ingengo y’imari y’ubukwe bateganya amafaranga bazahabwa n’inshuti, ndetse bakababazwa n’abatanze make.

Ati: “Ariko ujya no kureba ku ngengo y’imari ugasanga harimo n’imyambaro n’imodoka! Ibyo si ubunyarwanda rwose. Wowe wagiye gutegura ubukwe utazi ko ibyo uzabikenera?”

Rev. Dr. Rutayisire asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abitegura gushyingirwa uko bubaka ingo zitekanye, bagafashwa no gutegura ubukwe bujyanye n’ubushobozi bwabo, aho gushyira imbere ibirori bihenze bishobora kubasigira amadeni.

src:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *