Perezida Kagame yakiriye Portia na Ellen bafunguye ikigo cyita ku ngagi mu Rwanda

8,144

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuherwe Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi bari mu Rwanda aho batashye ku mugaragaro Ikigo cy’Ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi mu Rwanda (Ellen DeGeneres Campus of The Dian Fossey Gorilla Fund).

Icyo kigo gikorera mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, cyatashywe ku mugaragaro ku wa Kabiri taliki ya 7 Kamena, Perezida Kagame akaba yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard muri uwo muhango witabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye.

Ni ikigo cyitezweho kugira uruhare mu kongera ubumenyi ku bijyanye no kwita ku ngagi haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Comments are closed.