Perezida KAGAME yihanganishije imiryango y’abuze ababo mu mpanuka y’indege muri Tanzaniya

7,488

Perezida Paul KAGAME w’u Rwanda yihanganishije imiryango y’abantu bagera kuri 19 baguye mu mpanuka y’indege mu gihugu cya Tanzaniya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ahagana saa mbili z’igitondo, perezida Paul KAGAME yihanganishije Abanya-Tanzaniya baburiye ababo mu mpanuka y’indege yabaye ejo mu masaha y’igitondo ubwo indege ya Precision Air yagwaga muri Victoria Lake.

Perezida Paul KAGAME yagize ati:”

My sincere condolences to the people of Tanzania and to President@SuluhuSamia for the loss of lives following the plane accident. Our thoughts are with the families and loved ones of all the victims.

Ati: Nihanganishije abaturage ba Tanzaniya na Perezida Samia Suluhu ku byago bagize biturutse ku mpanuka y’indege. Twifatanije n’imiryango yose y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Twibutse ko iyo mpanuka yabaye ku munsi w’ejo, Leta ya Tanzaniya ikaba yatangaje ko abasize ubuzima muri iyo mpanuka ari abantu bagera kuri 19, bikaba biteganijwe ko bose bari bushyingurwe hamwe kuri uyu wa mbere.

Comments are closed.