Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha stade muri Senegal

6,663
Kwibuka30
Stade Olympique de Diamniado

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye umuhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Senegal yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Macky Sall.

Umuhango wo gutaha iyi Stade ku mugaragaro uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022.

Kwibuka30

Perezida wa Senegal Macky Sall yagize ati: “Nishimiye kubamenyesha ko tuzageza ku rubyiruko rwacu rwo mu mikino, sitade ya Senegal ku itariki ya 22 Gashyantare 2022.”

Sitade Olempike ya Diamniadio yubatswe mu mujyi mushya uherereye mu birometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru, Dakar. Imirimo yo kuyubaka yatangiye tariki 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye miliyoni zisaga 230 z’Amayero.

Iyi sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru.

Iyi Sitade biteganyijwe ko izakira imikino Olempike y’urubyiruko muri 2026 izabera muri Senegal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal (Les Lions de la Téranga), iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyaberaga muri Cameroun.

Comments are closed.