Timothy Ray Brown, umuntu wa mbere wakize SIDA yahitanywe na kanseri

7,771
Timothy Ray Brown

Umuntu wa mbere wavuwe icyorezo cya SIDA akagikira Timothy Ray Brown yapfuye ahitanywe na kanseri.

Bwana Brown, yari asanzwe azwi ‘nk’umurwanyi wa Berlin’, yatewe umusokoro wo mu magufa wari utanzwe n’umugiraneza wari ufite umubiri utandura agakoko ka SIDA mu mwaka wa 2009.

Ibi bivuze ko nta miti igabanya ubukana bwa SIDA yari agikeneye, kandi nta bwandu bwa SIDA yongeye gusangwamo ubuzima bwe bwose kugeza ubwo apfuye azize kanseri.

Société internationale sur le SIDA/International AIDS Society, yavuze ko ibyabaye kuri Bwana Brown byatanze ikizere ku isi ko amaherezo umuti wa SIDA ushobora kuboneka.

Bwana Brown, apfuye afite imyaka 54 akaba yari yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamenyekanye ko yanduye agakoko gatera SIDA mu mwaka wa 1995 igihe yari i Berlin mu Budagi.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yafashwe n’indwara ya kanseri yo mu maraso izwi nka leucémie/leukaemia.

Mu buryo bwo kumuvura harimo ko bamuvanamo umusokoro wo mu magufa kuko niwo watumye yandura iyi kanseri yo mu maraso, hanyuma agaterwa umutima.

Uwu musokoro yatewe watanzwe n’umugiraneza wari afite utunyangingo dutuma atakwandura agakoko gatera SIDA.

Kuva yaterwa uwo musokoro, Bwana Brown ntiyongeye kugaragaraho ubwandu ubwo aribwo bwose bwa SIDA kugeza yitabye Imana.

Mu 2012, Brown yabwiye BBC ati: “Naretse gufata imiti kuva umunsi bantera umusokoro mushya, haciye amezi atatu, kugeza ubu mu bipimo byafashwe byose”

“Iki cyarandyoheye cyane, ariko nakomeje kugira ubwoba ko naba ntarakize, ariko nasanze byarakize rwose”

Ariko rero, iyi kanseri yo mu maraso yatumye akira SIDA, yagiye kumugarukamo mu ntangiriro z’uno mwaka, mbere ihita ikwiragira mu bwonko no mu ruti rw’umugongo”.

Tim Hoeffgen, inshuti ya Thimothy yanditse ku rubuga rwa Facebook ati: “Mfite umubabaro mwinshi wo kumenyesha ko Timothy yapfuye… turi kumwe n’inshuti n’umuryango, yari ameze atanu arwaye leukaemia”.

Yongera ko ati: “Mu buzima bweTim yari yiyemeje gusobanurira abantu ibyamubayeho ku bijanye n’uburyo yakize SIDA…”

Leave A Reply

Your email address will not be published.