Prof. Laurent NKUSI uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

9,202

Prof. Laurent NKUSI wahoze uyobora ministeri y’itangazamakuru mu Rwanda yashyinguwe uyu munsi mu irimbi rya Rusororo

Prof Laurent NKUSI uherutse kwitaba Imana azize uburwayi mu minsi mike ishize, uyu munsi nibwo yashyinguwe aherekezwa na bamwe bo u muryango we.

Prof Laurent NKUNSI ni umwe mu ntinti u Rwanda rwagize, amashuri abanza yayize i Huye, ayisumbuye ayiga mu Karere ka Nyanza yiga ibijyanye n’indimi mvamahanga n’ubuvangazo, nyuma yaje kwerekeza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda ahajkomereza amasomo ye y’indimi, nyyuma yerekeza mu Bufaransa mbere yuko agaruka mu Rwanda aje kuyobora agashami k’itangazamakuru.

Nyuma ya Genoside yakorewe abatutsi, Nkusi Laurent yagizwe ministre w’itangazamakuru, umwanya yaje gusimburwaho na Madame Louise MUSHIKIWABO wari warigishijwe na none na NKUSI muri kaminuza i Butare.

Ubwo bakuraga uurambo wa Nkusi mu nzu (Photo Igihe.com)
Padiri Bosco Ntagungira, mu isengesho rye, yasabiye umugisha n’iruhuko ridashira nyakwigendera NKUSI (Photo: Igihe.com)
MUKAKALISA J.D’arc yavuze ku butwari n’ubunyangamugayo bwaranze NKUSI

Comments are closed.