RBC n’Umujyi wa Kigali batangiye gahunda yo kugeza inkingo ku baturage batagiye aho basanzwe bakingirirwa

6,118
Kwibuka30

Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC),  batangije gahunda yo gusangisha abaturage inkongo za Covid-19 mu buryo  bwa  bwa Mobile clinic”  , aho abaturage bagezwaho izi nkingo aho bari cyangwa bakorera.

Ni gahunda yitezweho gutanga umusaruro kuko abahabwa inkingo ari abasanzwe aho bategera imodoka, kuri santeri zihuriraho abantu benshi n’ahandi izo modoka zibasha kugera.

Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo kongerera umuvuduko gahunda yo gukingira icyorezo cya COVID-19 nk’uko ubuyobozi bwa RBC bubitangaza.

Kwibuka30

Imodoka yagenewe serivisi za“Mobile Clinic” inifashishwa iyo bafata ibipimo hirya no hino mu kureba uko ubwandu buhagaze.

Abahabwa serivisi muri  izo modoka ni abahabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19, urwa kabiri ndetse n’abamaze amezi atatu batewe urukingo rwa kabiri ku buryo bemerewe guhabwa urushimangira.

Muri iyi gahunda yatangijwe uyu munsi, hari kwibandwa ku bamaze gufata inkingo zombi bategereje gufata urukingo rwa gatatu, bakaba baramaze kurenza amezi atatu asabwa kugira ngo umuntu afate urushimangira.

Imodoka imwe yahereye Rwandex-Sonatubes kugeza saa yine(10:00 AM), Rwandex-Kanogo kuva saa yine kugeza saa sita (10:00am-12:00pm)  no mu Kanogo-Poids Lourds-Nyabugogo kuva saa saba kugeza saa kumi n’igice (01:00pm- 04:30pm)

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa nibura doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 basaga miliyoni 8.6, barimo abarenga miliyoni 7.1 bahawe doze ebyiri.

Comments are closed.