RDC: Abantu 23 bahitanwe n’imvura irimo kugwa muri iyi iminsi muri Kivu y’Amajyepf.

8,685
Kwibuka30

Imvura ikomeye imaze iminsi igwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Uvira, imaze guhitana abantu 23 abandi barenga 50 barakomereka.

Ubuyobozi bwatangaje ko hari ibintu byinshi byangiriritse harimo inzu, naho abakomeretse bakaba barajyanwe kwa muganga.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko inzego z’ubutegetsi zikomeje gushakisha indi mibiri y’abantu ishobora kuba yaratwawe n’umuvu w’amazi.

Kwibuka30

Umwe mu bakomeretse, Denis Mbooka, yagize ati “Navunitse ukuboko ndetse ngira n’ibindi bikomere, inzu yanjye yatwawe n’amazi kubera imvura imaze iminsi igwa muri aka gace.”

Guverineri wa Kivu y’Epfo, Théo Ngwabidje, yavuze ko abenshi mu bapfuye ari abana, inzu zirenga 400 zikaba ari zo zamaze kwangizwa n’iyi mvura ariko bakomeje kureba n’ibindi byangijwe niyi mvura.

Amakuru avuga ko inkomoko y’ibi biza ari amazi menshi yavuye mu misozi yuzura umugezi wa Mulongwe, nawo umena amazi menshi mu Mujyi wa Uvira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.