RDC: Umukoloneri wa FARDC yakatiwe urwo gupfa kubera amahano yakoze

1,669

Ku wa gatatu tariki ya 28 Gashyantare, urukiko rwa gisirikare rwa Kivu ya ruguru rwakatiye igihano cy’urupfu Colonel Dogmatisa Paluku, umuyobozi wa kabiri ushinzwe ibikorwa by’ingabo za 3410 zifite icyicaro i Masisi-Centre.

Urukiko rwa gisirikare rurega uyu musirikare mukuru kubohera mu mugongo inyeshyamba ebyiri za APCLS Baraka na Ushindi mu 2021 hanyuma akazishyingura ari nzima mu mva imwe.

Aba bombi bari bamanitse amaboko bishyikiriza FARDC mu gace ka Kahangole.

Urukiko rwataburuye imirambo y’abishwe hagamijwe iperereza, nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro.

Iburanisha ryamaze hafi amezi arindwi kandi rigirwamo uruhare na MONUSCO binyuze mu gice cyahariwe kunganira ubutabera.

Comments are closed.