Zimbabwe: Igisirikare cyasabye Prezida kwegura bitaba ibyo agakurwaho ku ngufu

16,306
Kwibuka30

Umugaba mukuru w’ingabo za Zimbabwe yasabye Prezida wa Repubulika kwegura ku bushake bwe, bitaba ibyo hakiyambazwa ingufu za gisirikare.

Nyuma y’aho igisirikare gikuriyeho ku ngufu Bwana Robert MUGABE ku buyobozi bw’igihugu, bugashyiraho Mnangagwa EMMERSON wari visi prezida mu mwaka wa 2017, ibintu ntibyakomeje kuba byiza kuko ubukungu bwakomeje kuzamba n’ubundi, ndetse ku rugero rutigeze rugerwaho ubwo MUGABE yayoboraga icyo gihugu, kuri ubu rero umubano wa Prezida Emmerson MNANGAGWE n’igisirikare ntiwifashe neza na busa, amakuru dukesha ikinyamakuru gikomeye cyo muri icyo gihugu cya Zimbabwe thezimbabwemail.com aravuga ko ku munsi w’ejo General Constatino CHIWENGA akaba arI nawe mugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu yohereje intumwa ye kuri Prezida imusaba kwegura mu minsi ya vuba bitaba ibyo igisirikare kikabikora ubwacyo.

Kwibuka30

Emmerson MNANGAGWA washyizweho n’igisirikare cya Zimbabwe ntagifitiwe icyizere abamushyizeho.

Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Gisirikare, unafite ijambo rikomeye muri icyo gihugu, General SIBOSISO MOYO aravuga ko Prezida MNANGAGWA EMMERSON ngo yaba yasabye ko yizezwa umutekano we n’uw’umuryango we nyuma yo kuva ku butegetsi, Prezida MNANGAGWE yasabye kandi ko yahabwa impamba ingana na Miliyoni 10 z’Amadorali ya Amerika nk’impamba yarangiza agatanga ubutegetsi. Kugeza ubu igisirikare ntikiragira icyo kivuga ku byifuzo bya Prezida Mnangagwa. Ibivugwa n’iki Kinyamakuru biramutse aribyo, yaba ibaye Coup d’Etat ya kabiri ikozwe mu minsi mike muri iki gihugu cya Zimbabwe.

Mnangagwe wahoze ari visi prezida wa mbere ku buyobozi bwa MUGABE ROBERT yagizwe prezida wa Repubulika nyuma y’aho abaturage bigaragambirije bavuga ko badashaka kongera kuyoborwa n’umukambwe ROBERT MUGABE, nyuma igisirikare nacyo kikabyinjiramo gisaba Robert MUGABE kwegura, nawe wabanje kubyanga ariko ku italiki ya 20/11/2017 asumbirijwe, yemeye kwegura maze uwari visi prezida wa kabiri Bwana PHELEKEZELA ayobora inzibacyuho kugeza kuri 24 z’uko kwezi ubwo Mnangagwe Emmerson yarahiriraga kuyobora icyo gihugu cya Zmbabwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.