RIB yataye muri yombi umu depute wo mu ishyaka rya RPF

2,060

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwataye muri yombi Honorable Barikana Eugene, umudepite w’ishyaka rya FPR Inkotanyi.

RIB yavuze ko Barikana Eugene akekwaho gutunga intwaro zicira umuriro mu buryo butemewe n’amategeko, ibintu na nyir’ubwite yiyemerera akavuga ko yazitunze mu gihe yabanaga n’abasirikare ariko akaba yaribagiwe kuzisubiza no kuzishyikiriza ababishinzwe.

Amakuru dufite avuga ko Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.

Ni ikihe gihano yahabwa mu gihe yahamwa n’icyo cyaha?

Umuntu wese utunze imbunda yo kwitabara akayirasisha, agomba guhita abimenyesha mu nyandiko ibiro bya Polisi y’u Rwanda bimwegereye, kopi yayo ikagenerwa ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Utunze imbunda yo guhiga cyangwa iya siporo, atanga raporo y’imikoreshereze yayo ku buyobozi buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mu gihe cy’amezi atandatu (6).

Umuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira; gukora, cyangwa gutunga intwaro zitemewe; kwinjiza cyangwa kubika intwaro zitemewe;
gucuruza cyangwa gukwirakwiza intwaro zitemewe; gukoresha intwaro zitemewe aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umuntu wari ufite uburenganzira bwo gukora cyangwa gutunga intwaro, ahabwa igihano cy’inyongera cyo kubwamburwa.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese ufasha cyangwa worohereza undi gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo.

Comments are closed.