Rubavu: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’umuturage

6,851
Kwibuka30
amapingu | UMUSEKE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekure inka zari zafatiwe ku musozi wa Rubavu.

Uyu muyobozi yafashwe mu masaha ashyira saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022. Yahamagawe na nyiri inka ngo amushyikirize amafaranga ibihumbi 50 Frw aho kwishyura amande y’ibihumbi 150 Frw, akimara kuyamuha abakozi ba RIB bahita bamufata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje aya makuru, aburira abayobozi ko bakwiriye kunyurwa n’ibyo Leta yabageneye.

Ati “Yafatiwe mu cyuho akekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw, ayahawe n’umuturage kugira ngo amurekurire inka ze zari zafatiwe mu rwuri.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko umuturage mbere yo kujya kumuha iyi ndonke yabanje gufotoza aya mafaranga abimenyesha RIB ari na bwo yahise afatwa.

Yashoje aburira abayobozi bagenzi be abaha ubutumwa bwo kwirinda indonke bakanyurwa n’ibyo Leta yabageneye kuko ari byo bizafasha mu iterambere asaba abaturarage gutangira amakuru ku gihe.

Gitifu ukekwaho kwakira ruswa kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi.

Ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Comments are closed.