Dubya, umugande igihe afungiye muri CHUK kubera kubura ubwishyu

4,931
Kwibuka30

Hari umugande witwa Munondo Dubya Sulayiti umaze iminsi afungiye mu bitaro bya CHUK kubera ko yabuze ubwishyu.

Umuturage ufite ubwenegihugu bwa Uganda, Munondo Dubya Sulayiti, wari umaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kigali(CHUK) , aratabaza abagiraneza bamufasha kwishyura ubwishyu nyuma y’aho ibi Bitaro byanze ko agenda atarabyishyura.

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, asanzwe atwara amakamyo yambukiranya umupaka aho akunze gukora urugendo Uganda-Kigali-RDC.

Uyu muturage muri Nzeri 2021 nibwo yakoreye impanuka y’imodoka mu Karere ka Nyamasheke, ava muri Uganda
yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muronda aganira Radio\Tv1 yavuze ko icyo gihe yabanje kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamasheke ariko akaza kujyanwa kuri CHUK.

Ati “INyamasheke dukora impanuka, badutwara mu Bitaro bya Nyamasheke basanga nta bushobozi bwo kutvura, bavugana na Polisi, bazana indege batuzana hano CHUK”.

Kwibuka30

Yavuze ko yitaweho n’abaganga maze asabwa kwishyura Ibitaro miliyoni cumi n’imwe y’amafaranga y’uRwanda(11000000frw).

Avuga ko umuryango we wagerageje gushaka ayo mafaranga ariko akaza kubona miliyoni imwe bityo ko nubwo yakize ibitaro byanze kumusezerera ngo abone uko ashaka ubwishyu.

Ati “Nandikiye Umuyobozi w’Ibitaro mubwira ikibazo cy’imibereho yajye n’amafaranga nkorera.Mwereka ko niteguye kwishyura ariko iyi saha kubera ko ndi mu Bitaro nta kuntu nshobora kandi ndi mu Bitaro mfunze kandi ari jye usabwa kwishyura.Musaba ko nshobora gusubira imuhira nkareba uko nakwishyura amafaranga yaba asigaye.”

Uyu muturage avuga ko hashize amezi atatu yandikiye ubuyobozi bw’ibitaro ariko atarasubizwa bityo ko abagiraneza
bamufasha .

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugisha umuvugizi w’ibi Bitaro, Mbuguje Pascal ariko mu butumwa yasubije Umunyamakuru yagize ati “Uwo muturage yageze CHUK muri Nzeri 2021 ari muri Koma.Amaze amezi atandatu avurwa kandi akomeje kwitabwaho . Inyemezabwishyu ye irakabakaba miliyoni11 .”

Mbuguje ntiyemera ko iBitaro byanze kumurekura kuko akitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma,Mukurarinda Alain yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa .

Uyu muturage avuga ko imibereho ye imugoye muri ibi Bitaro bityo ko yifuza ko abagiraneza bamufasha akaba yarekurwa.

Comments are closed.