Rubavu: Imvura nyinshi yatumye amazi yinjira mu nzu z’abaturage

8,843

Imvura nyinshi yabyutse igwa mu karere ka Rubavu yatumye amazi yinjira mu nzu z’abatuye mu tugari twa Bugoyi n’Umuganda asenya inkuta 10 z’inzu.

Bamwe mu bahuye n’ibiza bari gukuramo ibikoresho bari bafite mu nzu, nubwo imvura ikigwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko ayo mazi yinjiye asenya inzu z’abaturage, yaturutse muri za rigole z’imihanda, nyuma yo kuba menshi akananirwa kunyuramo nkuko RBA ibitangaza.

Inzego z’ibanze niz’umutekano ziracyari kureba ibyangiritse.

Comments are closed.