RDC: Abantu ibihumbi bongeye guhunga imirwano mishya

7,939
Kwibuka30

Kuri uyu wa gatatu imirwano yongeye kubura muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, nyuma y’uko abarwanyi ba M23 batangaje agahenge kugira ngo habeho ibiganiro na guverinoma y’iki gihugu.

Mu minsi mike ishize, impunzi zigera ku bihumbi bitandatu(6,000) zari zagarutse mu rugo muri RDC zongeye guhunga zijya mu gihugu gituranyi cya Uganda.

Amakuru avuga ko leta iri kurwana ishaka kwigarurira agace ka Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru  kari mu maboko ya M23.

Kwibuka30

Umuturage utuye mu mujyi wa Bunagana yabwiye BBC ko bari kumva urusaku rw’imbunda ziremereye.

M23 ivuga ko ishaka ko amasezerano y’amahoro yasinywe mu myaka 10 ishize yakubahwa.

Mu cyumweru gishize, abasirikare umunani ba ONU barapfuye ubwo kajugujugu barimo yagwaga mu gace ka Tchanzou kari kuberamo imirwano.

Ntibiramenyekana niba iyo ndege yarahanuwe ndetse n’uwayihanuye, gusa M23 yahakanye ibyo birego.

Comments are closed.