Rubavu: Polisi yafatiye mu cyuho abajura bari batoboye inzu y’umuturage bari kumwiba

7,494

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu ijoro rya tariki ya 31 Mutarama yafashe abantu batatu barimo gutobora inzu y’umuturage bibamo ibikoresho byo mu nzu, nyuma y’uko bari bamaze igihe biba abaturage kuko banafatanwe ibindi bikoresho bagiye biba.

Abafashwe ni Niyomugabo Emmanuel, Chukul Aboudul w’imyaka 26 na Ntirenganya Jean Damascene w’imyaka 35, bafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Ngugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police(SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya  bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage. Bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’uyu muturage barimo kwiba.

Yagize ati” Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y’umuturage, babiri basigaye hanze y’urugo  umwe yinjira mu nzu ariko nyiri urugo ntiyamenye ko hari uwinjiyemo. Yatabaje Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, uwari mu nzu ariwe Niyomugabo yasohokanye televiziyo ya rutura (Flat Screen) ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y’urugo azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke, ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.”

SP Karekezi akomeza avuga ko  Niyomugabo amaze gufatwa yahise avuga bariya bagenzi be, Nabo barakurikiranwa barafatwa.  Bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bagiye kwerekana ibyo bari baribye ahandi. Polisi yasanze barabikaga ibyo bibye mu nzu ya Niyomugabo Emmanuel.

Yagize ati” Bariya bantu bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bajyanye Polisi aho bari basanzwe babika ibyo biba ndetse n’ibikoresho bifashishaga biba. Mu nzu ya Niyomugabo hafatiwe televiziyo 2 za rutura (Flat Screens), ibikoresho gakondo bifashishaga biba ndetse bakabitera abantu birimo imihoro,inyundo, ibyuma bifungura ahantu hafunze(Tourne vise) n’ibindi bitandukanye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje akangurira abafite ingeso mbi y’ubujura kubicikaho bagasha indi mirimo bakora, abagura ibyo bibye nabo babyirinde ahubwo bagire uruhare mu gutanga amakuru bafatwe.

Ati” Icyo tumenyesha abantu bishora mu byaha ni uko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego nta gahenge tuzabaha bazajya bafatwa buhorobuhoro. Hari n’abagura biriya bikoresho byibwe, aba nabo turabagira inama yo kubyirinda ahubwo bagafata iya mbere mu gutanga amakuru kuko uzajya abifatanwa azajya ahanwa nk’umufatanyacyaho mu bujura.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RNP

Comments are closed.