Rubavu: Polisi yatesheje uwari ugiye gukwirakwiza ibiro 40 by’urumogi

7,288
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafatanye Dusengimana Olivier ibiro 40 by’urumogi byari bigiye gukwirakwizwa mu baturage.

Kwibuka30

Uru rumogi rwafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagali ka Nego mu Murenge wa Gisenyi, Dusengimana Olivier, yari arutwaye kuri moto ifite ibirango RE 186Q, gusa we yacitse aracyarimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage bavuga ko Dusengimana agiye gutwara urumogi ruvuye muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rwazanywe n’abantu bajyayo bakaruzana mu Rwanda.

Yagize ati” Polisi yamenye amakuru ko hari abantu banyuze mu kiyaga cya Kivu boga binjiza urumogi mu Rwanda dutegura igikorwa cyo kubafata. Dusengimana yikanze abapolisi amaze kurupakira kuri moto ariruka  ariko ageze aho ararujugunya na moto arayijugunya.”

SP Karekezi akomeza avuga ko muri uko guhunga Polisi, Dusengimana yagonze abanyegare babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru Polisi ikabasha gufata ruriya rumogi rwari rugiye gukwirwakwizwa mu baturage.

Ati” Turashimira abaturage batanze amakuru tukabasha guhagarika ikwirakwizwa rya ruriya rumogi. Turacyarimo gushakisha Dusengimana kugira ngo ashyikirizwe ubutabera, abaturage turabashishikariza gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibindi byaha ndetse bikangiza ubuzima bw’ababikoresha.”

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Comments are closed.