Yahunze intambara Abatalibani bafata ubutegetsi muri Afganistani, none ari guhunga intambara y’uburusiya kuri Ukraine

7,808
Kwibuka30

Umunya-Afganistani wahunze imvururu ubwo Abatalibani bafataga Kabul muri Nzeri 2021, avuga uburyo yageze muri Ukraine agasanga ibintu ari bibi kubera intambara Uburusiya bwatangije kuri iki gihugu.

Haidar Seddiqi wahoze ari umusirikare mu ngabo za Afganistani Yagize ati”Uko ibintu byari bimeze ubwo Abatalibani bafataga Kabul byari byiza kuruta ibyo ndi kubona aha muri Ukraine. Turacyari guhunga gusa ubu ntituzi amaherezo y’ibi”.

Avuga ko ubwo bari mu nkambi, amakuru y’uko Uburusiya bwateye yasakaye abantu bagasakuza, ubuyobozi bukabakomangira bubasaba guhunga.

Bagenze ibirometero 75(75Km) bagera mu mujyi wa Chernihiv mu majayaruguru, ubu aka gace ni ahantu urugamba rusibaniye. Seddiqi ubu ari kwerekeza ku mupaka wo mu burengerazuba kugira ngo ahunge.

Kwibuka30

Fazila Haidari na murumuna we bari abakozi bo mu ndege muri Afganistan, gusa bisanze mu mujyi wa Lviv mu burengerazuba bwa Ukraine bahunze Abatalibani.

Bari bategerereje muri Ukraine kugira ngo bajyanwe mu gihugu cya gatatu.

Haidari agira ati”Twatekereje ko aha hazaba hatekanye ariko dore ibiri kuba. Nagerageje guhamagara Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, n’iyindi miryango itandukanye ariko ntanumwe uri kwitaba telephone zacu”.

Akomeza agira ati”Narishimye ko ndokotse Abatalibani, ariko ubu ndi kwibaza niba kuva muri Kabul wari umwanzuro mwiza kubera ko ubu ndi hagati mu yindi ntambara”.

Ubu bavuye mu mujyi wa Lviv bashaka uburyo bagera ku mupaka wa Polish.

Habarurwa ibihumbi bitanu by’Abanyafuganistani baba muri Ukraine, barima 370 bahuze muri Nzeri umwaka ushize ubwo Abatalibani bongeraga gufata igihugu.

Comments are closed.