Rubavu:Inkongi y’umuriro yahitanye umugore apfira mu nzu yabagamo wenyine

8,608

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero akagari ka Rwaza mu mudugudu wa Mushoko haravugwa urupfu rw’umugore witwa Mushimiyimana Grace wari mu kigero cy’imyaka 40 wahiriye mu nzu mu buryo budasobanutse, ahita apfa.

Rubavu:Umugore yahiriye mu nzu ahasiga...

Nkuko amakuru yamenyekanye avuga ko ahagana saa 6.00 za mu gitondo cyo kuri uyu 29 Mutarama 2021 aho abaturage batabaje ubuyobozi nyuma yo kubona umwotsi uri gututumba mu gisenge cy’inzu yabagamo wenyine.

Umuyobozi w’Umurenge wa Rugerero, Bwana Nkurunziza Faustin, yatangaje ko ubwo bageragezaga gutabara uyu mugore,binjiye mu nzu bagasanga yamaze gupfa ariko nta kibazo cy’umuriro iyi nzu yabagamo kigaragara ngo wenda nicyo cyabaye intandaro.

Yagize ati Saa 6:00 nibwo abaturage bahuruje polisi n’ubuyobozi batubwira ko babona umwotsi uri gucucumuka mu nzu, turatabara tuhageze dusanga inzu irafunze inzugi soze zirakinze, niwe wabagamo wenyine. Polisi yategetse ko twica izo nzugi kugira ngo turebe ko twamuvanamo tukamutabara kuko twabonaga ari imyotsi iturukamo. Nta nkongi yagaragaye izamuka.”

Yakomeje agira ati “Twagezemo dusanga yahiriye mu cyumba kuri matera yararagaho n’ibikoresho biri mu cyumba yararagamo ariko nta handi hahiye, inzu ntabwo yigeze ifatwa [n’inkongi y’umuriro]. Hari harimo n’amashanyarazi ariko ntabwo yigeze afatwa. Ikigaragara wenda turakeka ko ashobora kuba wenda yacanye nka buji cyangwa se wenda nk’ikindi kintu kikaba aricyo cyakongeje uburiri bwe.”

Gitifu Nkurunziza yakomeje avuga ko kugeza ubu nta makuru ahagije ubuyobozi bufite ariko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka.

src:umuryango

Comments are closed.