RUBAVU:Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye w’imyaka 14!

8,688
Kwibuka30

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Gikombe, umudugudu wa Rebero, ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha akurikiranyweho gusambanya umwana we.

Uyumugabo wafashwe biravugwako ashobora kuba yaramuteye INDA!

Uyu mugabo yafashwe kuwa 9 Gicurasi 2020, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana we yibyariye w’imyaka 14. Biravugwa ko yanamuteye inda.

Abaturanyi b’uwo mugabo, bavuze ko atari akibana n’umugore we kuko bagiranye amakimbirane umugore akaba amaze amezi abiri yarataye urugo akajya gukodesha inzu umugabo agasigarana n’abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Annonciata yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yafunzwe naho umukobwa akaba arimo kwitabwaho kwa muganga.

Ati Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Abari mu kibazo batunguwe n’uko umwana wabo w’imyaka 14 yababwiye ko yasambanyijwe na papa we. Umugabo yahise afungwa mu gihe umwana arimo kwitabwaho n’abaganga’’

Ingingo ya 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Kwibuka30

Nanone kuwa 04 Gicurasi 2020,mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hakwirakwiye inkuru y’umukobwa wo mu karere ka Rubavu uri mu kigero cy’imyaka 18, byavugwaga ko yasanzwe yambaye ubusa azirikiye ku giti ndetse ngo atavuga.

Aya makuru yavugaga ko abagizi ba nabi bateze uyu mukobwa mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi “baramuhohotera cyane,abonwa n’abagenzi bamusanze aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri,

Se w’uyu mukobwa usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Kanyundo, mu Murenge wa Mudende,yatangaje ko inkuru y’uko uriya mukobwa yahohotewe ari yo, ndetse ko uwahohotewe ari umwana we.

uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yahohotewe ariko ataziritswe ku giti, ahubwo yari yambaye umupira w’ingofero bawumupfukisha mu maso, bamuhambira n’amaboko bakoresheje uwo mupira.

Yavuze ko uwahohoteye umwana we yafashwe na Police, kandi ko uyu ukekwa atahise yemera kuvuga abaje nyuma guhambira uwo mukobwa bakamuryamisha yubamye mu mazi.

Umubyeyi w’uyu mukobwa avuga ko umwana we yavuye imuhira kare mu masaha ya saa kenda, yongeye kugaragara yahohotewe mu masaha y’ijoro.

Inkuru y’ IGIHE.

Leave A Reply

Your email address will not be published.