Rusizi: Abaturage bibye imifuko 500 ku ikamyo ya Cimerwa yari igize impanuka

9,744

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Rond Point mu Karere ka Rusizi ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700. Abatuye agasenteri k’aho yahirimye baje basahura imifuka 500, abayobozi bajya kubatesha hasigayemo 200 gusa.

amakuru dukesha Umuseke aravuga ko umushoferi w’iriya kamyo yakomeretse cyane, imbangukiragutabara ikaba yamujyanye mu bitaro bya Kaminuza bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Marebe mu karere ka Rusizi.

Yari itwawe na Sylvestre Sebanani  w’imyaka 44 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu witwa Joyeux Ingabire avuga ko ‘ubuyobozi bugishakisha uko bwagaruza iriya mifuka ya Sima.

Yagize ati: “Iriya modoka yakoze impanuka iva kuri cimerwa itwaye ciment izijyana i Kigali, ntabwo turamenya nyirazo kuko ntabwo aragaragara, Umushoferi wakoze impanuka ntabwo yashoboraga kuvuga.”

Umwe mu baduha amakuru mu murenge wa Mururu yavuze ko iriya mpanuka yetewe n’uko ikamyo yabuze feri.

Comments are closed.