Rusizi: SIYONI na bagenzi 2 bari mu maboko ya RIB nyuma yo gukubita Umuyobozi w’Umudugudu.

9,210
Kwibuka30

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rukurikiranye abagabo batatu bibasiye umuyobozi w’umudugudu na DASSO bakabadiha.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka RUSIZI rwataye muri yombi abagabo bagera kuri batatu nyuma y’aho bakoreye urugomo ndetse bagakubita umuyobozi w’umudugudu na DASSO ubwo barimo babasaba gukurikiza ababwirizwa ajyanye no gukumira icyorezo cya #Covid-19 Leta iherutse gutanga.

Kwibuka30

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Madame M.MICHELLE UMUHOZA yavuze ko abo bagabo 3 aribo NIYONKURU Sion, MUGARURA Jean damascene na HABYARIMANA Emmanuel bacumbikiwe kuri Station ya RIB mu Karere ka Rusizi bakaba bagiye gukorerwa dosiye igashyikirizwa parike.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Ibiro bya ministre w’intebe byashyizeho amabwiriza n’ingamba nshya zo gukumira icyorezo n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 harimo guhagarika ingendo zo mu Turere, gufunga amasoko no kubuza abantu kugendagenda kuko biri mu bituma ubwandu bwiyongera vuba vuba.

Kugeza ubu mu Rwanda, abarwayi ba Coronavirus bamaze kuba 54 ariko nta n’umwe urapfa azize icyo cyorezo, umuntu wa mbere wagaragaweho kino cyorezo ni Umuhinde, yari ku italiki 14 z’uku kwezi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.