RWAMAGANA: Bwana Anaclet ukekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano yatawe muri yombi

7,994
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga, yafashe uwitwa Habirora Anaclet w’imyaka 30, wafatanwe amafaranga y’ u Rwanda, ibihumbi mirongo inani na bibiri (82.000) by’amahimbano afatirwa mu karere ka Rwamagana,  mu murenge wa Muhazi, Akagali ka Nyarusange, Umudugudu wa Pulaje.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Habirora yafashwe ubwo yari agiye kubitsa aya mafaranga ku mukozi wa Mobile Money, witwa Mukayisire Jacqueline, yitegereje ayo mafaranga abona atameze neza, nibwo yahise ahamagara Polisi ngo imufashe kureba niba atari amahimbano.

Yagize ati : “Ahagana saa moya z’ijoro uyu Habirora yaje aho Mukayisire akorera amusaba  kumubikira amafaranga ibihumbi 82 agizwe n’inoti za 2000 gusa  kuri konte ye ya Mobile Money. Yari yafashe inoti ya 2000 nzima ayishyira hejuru. Mukayisire yitegereje  amafaranga amuhaye abona adasanzwe, nibwo yahamagaye Polisi ngo isuzume ko atari amahimbano. Polisi yahise igera aho byabereye isanga koko ayo mafaranga ari amahimbano yahise afatwa arafungwa.”

Habirora akimara gufatwa yatangaje ko ayo mafaranga atari aye ahubwo ari ay’uwo yakoreraga n’ubwo atifuje gutangaza amazina ye.

SP Twizeyimana yasabye abaturage kujya bashishoza ku mafaranga bahabwa hagamijwe kwirinda kuba bahabwa amafaranga y’amahimbano.

Kwibuka30

Yasabye kandi abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye abantu  bakora ibyaha byo guhimba amafaranga, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, ifaranga ry’ u Rwanda rigata agaciro.

Yanaboneyeho gukangurira abakora ibyaha birimo guhimba amafaranga ko babireka bagashaka imirimo yemewe n’amategeko kuko uzajya abifatirwamo  azajya ashyikirizwa ubutabera.

Habirora wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kigabiro ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.