Sepp Blater na Michel Platini bagizwe abere

9,926

Aba bategetsi babiri bahoze ari ibikomerezwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi, bari bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Aba bategetsi babiri bahoze ari ibikomerezwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi, bari bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Ni nyuma y’uko iburanisha rya mbere ryari ryasubitswe, aho Blatter w’imyaka 86 yavuze ko atabasha kuburana kuko yababaraga cyane mu gituza ku buryo atabasha no guhumeka neza.

Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bwari bukurikiranye Blatter na Platini, ku byaha by’uburiganya mu iyishyurwa ry’amafaranga asaga miliyoni 1.6 ry‘amapawundi yahawe Platini mu 2011.

Abaregwa bavugaga ko ari abere kuko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko yari igihembo cy’ubujyanama Platini yakoreye FIFA hagati ya 1998 na 2002.

Mu mwaka wa 2015 nibwo abo bombi bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Iyo baza guhamwa n’ibyo bashinjwa, bashoboraga gufungwa kugeza ku myaka itanu cyangwa se bagacibwa amande.

Comments are closed.