Japan: Uwabaye minisitiri w’intebe waraye arasiwe mu muhanda amaze kwitaba Imana

7,005
Kwibuka30

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, warashwe ari gutambutsa imbwirwaruhame agahita ajyanwa mu Bitaro igitaraganya, yapfuye.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Buyapani, cyatangaje Shinzo Abe w’imyaka 67 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kuraswa.

Iki kigo cyatangaje urupfu rwa Shinzo Abe nyuma y’amasaha macye arasiwe mu mujyi wa Nara, ariko ntahite yitaba Imana agahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.

Shinzo Abe wanabaye Minisitiri w’Intebe wamaze igihe kinini kuri uyu mwanya mu Buyapani, yapfuye azize ibikomere yatewe n’uku kuraswa kwakozwe n’umugabo witwa Tetsuya Yamagami w’imyaka 41 y’amavuko.

Kwibuka30

Yoichi Masuzoe, wigeze kuba Guverineri wa Tokyo, mu butumwa yari yanditse kuri Twitter ubwo Shinzo yari akimara kuraswa, yavuze ko yahise agira ikibazo cy’ihagarara ryo gutera k’umutima.

Guverinoma y’u Buyapani, yatangaje ko uwakoze iki gikorwa cyahitanye uwabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu agomba kubiryozwa hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose yaba yabimuteye.

Umwe mu babonye iki gikorwa kiba, yavuze ko babonye umugabo ufite imbunda yirukanka, waje agahita arasa Shinzo Abe agahita agwa hasi.

Comments are closed.